AmakuruImyidagaduro

Umunyana Shanitah agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rikomeye ku mugabane w’ Afurika

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018 Umunyana Shanitah agiye guhagarira  u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 rizaba mu kwezi ku Kuboza  uyu mwaka turimo.

Shanitah nawe ni  umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, aho yagiyemo ahagarariye Intara y’Amajyepfo irushanwa ryarangiye abashije kwegukana umwanya wo  kuba ari igisonga cya Mbere, Ku bwibyo Shanitah yatoranyijwe na  Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ngo abe ari we uhagararira igihugu muri iri rushanwa rwatumiwemo uyu mwaka.

Muri iri rushanwa Shanita azahatana n’abandi bakobwa barenga 50 bazahatana baturutse mu bihugu bitandukanye akaba yumva ko muri afite icyizere ko yahigika bagenzi be bazaba bahanganiye ikamba rya Miss University Africa 2018.

Umwaka ushize wa 2017  iri rushanwa ryaberaga muri Nigeria rye gukanywe na Lorriane Nadal wari uhagarariye igihugu cya  Mauritius, mu  gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Umutoniwase Linda waje no kuza ari mu icumi ba mbere  icyo gihe.

Miss University Africa yatangiye mu 2010, u Rwanda rwayitabiriye mu mwaka wa 2012, icyo gihe haje kujyayo uwari Nyampinga w’Igihugu Mutesi Aurore gusa ntiyabashije gutahana ikamba

Umunyana Shanitah w’imyaka imyaka 18, ni we watoranyijwe mu bakobwa bazahatanira ikamba rya Miss University Africa uyu mwaka

 

Umutoniwase Linda na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss University Africa2017
Umutoniwase Linda waserukiye u Rwanda muri Miss University Africa 2017 , wanasoje ari mu icumi ba mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger