AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe kuri Radio/TV10 yasezeye

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi mu Rwanda,  banyurwa n’ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k’uruhande, Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi abashimira uko babanye mu gihe kirenga umwaka yari ahamaze.

Sam Karenzi yinjiye kuri Radio muri Kamena 2020, yahahuriye na Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Horaho Axel wari uhasanzwe, bazanye imikorere itamenyerewe mu kiganiro bise ‘Urukiko’, uburyo bakoragamo basa n’abahanganye bajya impaka ku ngingo zitandukanye (debate) byatumye bigarurira imitima ya benshi, kuzana uburyo abantu bakurikira ikiganiro kuri YouTube, byahise biba icyita rusange ku yandi maradiyo.

Nyuma y’umwaka umwe bakora iki kiganiro, hahise habamo impinduka maze ikipe y’Urukiko barayitandukanya, Sam Karenzi agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa ajyanwa mu kiganiro cya nimugoroba cya ‘Ten Zone’ gukorana na Jado Max maze Mugenzi Faustin amanurwa mu Rukiko asangayo Kazungu Claver wahagumye na Antha kuko Axel we nta minsi yahamaze yahise agenda.

Nyuma y’ibyo byose Karenzi abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yasezeye kuri iki kigo cy’itangazamakuru agishimira ku bw’inshingano cyamuhaye ndetse ko azagihoza ku mutima.

Ati ”Ndashima Radio TV10 Rwanda, ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza k’umutima. Mwarakoze!”

Nyuma yo gusezera hari amakuru avuga ko uyu mugabo kimwe n’abandi babiri bakoranaga kuri Radio 10, Taifa Bruno na Axel Horaho bagomba guhita batangira akazi tariki ya 1 Ukwakira kuri Fine FM.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021 nibwo impinduka zabaye, mu banyamakuru kuri radio 10 , nyuma byavuzwe ko Sam Karenzi atishimiye gukurwa kuri Micro, ari nayo mpamvu asezeye nyuma y’amezi 3 gusa agizwe umuyobozi wa Radio.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger