AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamakuru wa Radio/TV1 wari waraburiwe irengero ngo ashobora kuba yibereye Uganda

Constantin Tuyishimire wari umunyamakuru  wa Radio1  na Televiziyo 1 nyuma y’igihe  gishize bivugwa ko yaburiwe irengero hari amakuru avuga ko yaba ari muri Uganda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire, uheruka kuburirwa irengero mu cyumweru gishize ashobora kuba yarambutse umupaka akerekeza muri Uganda.

Nyuma y’uko abuze ku kazi ke ngo yagiye mu Karere ka Rubavu nyuma aza kwambuka agana muri  Uganda. Bivugwa ko ‘yahunze imyenda’.

Radio/TV1 uyu munyamakuru yakoreraga , mu butumwa yanditse ku rubuga rwa  Twitter kuri uyu wa kabiri  yatanagaje koUmunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yayibwiye ko mbere y’uko Tuyishimire aburirwa irengero yahoze mu Karere ka Rubavu ndetse ashobora kuba yarambutse umupaka agana Uganda.

“Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, kuri uyu wa kabiri yabwiye TV1 ko umunyamakuru wayo witwa Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda Col Jeannot Ruhunga yabwiye itangazamnakuru ko hari  abantu batangiye gutanga ibirego kuri RIB by’uko Tuyishimire abafitiye imyenda.

Ku wa 18 Nyakanga 2019 nibwo ubuyobozi bwa TV1 bwatangaje ko Tuyishimire usanzwe ukorera icyo kinyamakuru mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi, bumaze iminsi ibiri butazi aho ari n’umuryango we ukaba nta makuru y’aho wari ufite.

Constantin Tuyishimire yari asanzwe akorera Radio na TV 1 mu natara y’Amajtaruguru mu Karere ka Gicumbi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger