AmakuruImikino

Umunyamabanga wa CECAFA yaraye agendereye u Rwanda

Ejo ku wa mbere, umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye yasuye u Rwanda, agirana ibiganiro na Brig. Gen Sekamana Jean Damascene uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku cyateza imbere umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.

Perezida wa FERWAFA yashimiye ubuyobozi bwa CECAFA ku ruhare bugira mu guteza imbere umupira w’amaguru, u Rwanda na rwo rushimirwa ku bwitange rugira ngo umupira w’amaguru wo mu karere ukomeze gutera imbere.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira irushanwa rya CECAFA y’abari n’abategarugori,  FERWAFA na CECAFA bemeranyije ko kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 22 Gicurasi iri rushanwa rigomba kuba, Musonye aboneraho gutangaza ko ibihugu birindwi ari byo byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa.

Ibihugu byamaze gutangaza ko bizitabira iri rushanwa harimo u Rwanda ruzaryakira, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Djibouti, Uganda na Zanzibar, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’ u Burundi.

Nicolas Musonye wageze i Kigali akubutse i Bujumbura yagiranye ibiganiro na Perezida wa FERWAFA Sekamana wamuhamirije ko FERWAFA ndetse na Leta y’u Rwanda biteguye kwakira irushanwa rya CECAFA y’abari n’abategarugori.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko u Rwanda na CECAFA bafitanye umubano mwiza w’igihe kirekire, anizeza umunyamabanga wa CECAFA  ko hazakorwa igishoboka cyose kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

Perezida wa FERWAFA yagize ati” Ni byishimo bikomeye cyane gukorana na CECAFA, CAF ndetse n’umuryango mugari FIFA. U Rwanda rugerageza gukora ibishoboka byose ngo umupira w’amaguru utere imbere, kandi intego yacu ni ukuwuteza imbere tubungabunga umubano n’abawufite mu nshingano bose.”

“Ubu turi mu myiteguro ya CECAFA y’abari n’abategarugori. Ngendeye ku mikorere myiza ya Leta yacu, turizera ko irushanwa rizagenda neza. Turashimira CECAFA, CAF ndetse na FIFA ku ruhare rwo guteza imbere umupira w’abari n’abategarugori”.

Musonye we yasobanuriye perezida wa FERWAFA ko ubufasha u Rwanda ruha CECAFA binyuze ku nkunga perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye gutanga kuva mu 1999 rwagiriye iri shyirahamwe akamaro kanini cyane.

Umunyamabanga wa CECAFA yaboneyeho gutangazo ko CECAFA y’ama Clubsa y’uyu mwaka izabera muri Tanzania, amakipe 14 akaba yaramaze kwemera kuzaryitabira.

Karia Wallace uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania yatangarije i Bujumbura ko Tanzania yiteguye kuryakira neza, anatangaza ko Televiziyo ya AZAM iri mu bitangazamakuru byemeye kuritera inkunga, bityo ikazerekana imikino yaryo yose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger