AmakuruAmakuru ashushye

Umukozi w’Umurenge yarebaga umupira aragwa ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu taliki 29, Gashyantare, 2020 umukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) mu murenge wa Mutuntu witwa Vital Nkurunziza yapfuye nyuma yo kwikubita hasi.

Yari arimo areba umupira wa gicuti wahuje umurenge we n’uwa Gitesi muri Karongi, akaba ari we wari umutoza w’ikipe ya Mutuntu.

Umwe mu baturage bari baje kureba umupira avuga ko akigera ku kibuga yaramukanyije n’uriya mukozi w’Umurenge, abona nta kibazo afite.

Nkurunziza yegereye abakinnyi be abashishikariza kudacika intege, abasaba kongera imbaraga mu busatirizi kandi bagahanahana neza bakaza kwishyura igitego bari batsinzwe kuri penaliti.

Ngo umukino uri hafi kurangira Gitesi yongeye itsinda Mutuntu igitego cya gatatu, umukino urangira utyo.

Hashize igihe gito umukino urangiye, ngo abaturage bagiye kubona babona bagenzi babo bahagaze ari benshi aho umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere yari ahagaze nabo bajya kureba.

Abaturage basanze Vital Nkurunziza yaguye adahumeka neza baramuterura bamujyana bamuhungiza ngo barebe ko agarura umwuka ariko biranga agera ku kigo nderabuzima cya Mukungu yapfuye.

Iki kigo nderabuzima kiri muri metero nka 100 uvuye ku kibuga aho bakiniraga. Ku kibuga bakiniragaho hari amahumbezi ariko agacishamo akazamo akazuba.

Vital Nkurunziza yari ari mu Karere ka Karongi mu murenge wa Mutuntu ariko akagira urugo mu karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe,  asize umugore n’abana babiri.

Vital Nkurunziza yapfuye nyuma yo kwikubita hasi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger