AmakuruPolitiki

Umukandida ku mwanya wa Depite wo mu ishyaka rya Tshisekedi yishwe arashwe

Umwe mu bakandida depite ku rwego rw’intara ya Kivu y’epfo mu matora rusange ateganijwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yiciwe mu mujyi wa Uvira,kuwa 15 Ukuboza.

Kandida Ndabuye Sadiki Espoir uzwi cyane nka Richa, yishwe arashwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Yari umukandida depite mu ishyaka UDPS riyobowe na Prezida Felix Tshisekedi. Yari anakuriye urugaga rw’abacuruzi mu mujyi wa Uvira .

Bamwe mu babibonye bari hafi y’ibitaro b’ikuru bya Uvira bavuga ko uyu mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuwa gatanu ahagana mu ma sa moya avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza. Abamurashye kugeza ubu ntibaramenyekana.

Kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Uvira hiriwe imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rw’uyu mukandida depite.

Kuva Kavimvira kugeza Kalimabenge ibirabara ryafunzwe, amafoto y’a bakandida depite yari ku mihanda aratwikwa. Iyo myigaragambyo yari igizwe ahanini n’urubyiruko rwatwikaga amapine mu muhanda ahandi rukafungisha umuhanda ibiti.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika barimo Godelive Rugambo uyobora sosiyete sivili muri Uvira bavuga ko babajwe n’urupfu rw’uyu mu kandida wishwe.

Uyu yagize ati “Kuri twe, n’umubabaro mwinshi cyane ndetse n’amarira menshi. Twatakaje intwari. Namubonye agiye kwiyamamaza kwa mwami mu saa kumi nyuma yaho nza kumva bavuze ngo yarashwe, abandi ngo yapfuye.”

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa bavuga ko, iyicwa ry’uyu mukandida depite ryahagaritse imirimo yose muri uyu mujyi.

Mbere yuko uyu mu kandida depite waraye wishwe atanga kandidatire mu kwezi kwa munani, hari agatsiko k’abantu kamusabaga kutiyamamaza kuko bamwitaga Umurundi. Ibyo we yahakanye, akavuga ko ari Umuvira.

Godelive Rugambo arasaba leta ya Kongo gukora iperereza igafata abagize uruhare mu iyicwa rya Ndabuye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyo kwiyamamaza basanga ibi bikorwa byo kwica abakandida bishobora kugabanya imbaraga z’abiyamamaza muri iyi minsi ibiri izigaye.

Inzego zishinzwe umutekano muri Uvira zivuga ko zatangije amatohoza kubijanye n’iyicwa rya Ndabuye Sadiki Espoir.

Ubwicanyi nk’ubu bwibasira abakandida buranavugwa mu ntara ya Kivu ya ruguru aho kandida depite Joseph Tchombe yishwe nawe avuye kwiyamamaza muri teritwari ya Beni kuri uyu wa gatanu.

Amatora muri Kongo ateganijwe tariki ya 20, z’uku kwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger