AmakuruImikino

Umuherwe wa Chelsea yarebye umukino wayo bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino

Umurusiya Roman Abramovic yaraye arebye ikipe ye ya Chelsea bwa mbere ikina muri uyu mwaka, ubwo yakinaga umukino wa gicuti na New England Revolution yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu ni wo mukino wa mbere Abramovic yabonyemo ikipe ye ya Chelsea ikina muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kubura uko agera mu Bwongereza kubera ko leta y’iki gihugu yamwinye Visa yo kuhagera. Ni ku bw’impamvu za Politiki ziri hagati y’ibihugu by’u Bwongereza n’u Burusiya.

Roman Abramovic yari muri Stade ya Gillette aho muri  Massachusetts aho Chelsea yakiniye umukino wa gicuti na New England Revolution. Uyu muherwe yagaragaye aganira Robert Kraft usanzwe ari nyir’ikipe ya New England Revolution.

Umukino wo warangiye Chelsea itsinze ibitego bitatu ku busa. Byatsinzwe na Ross Barkley watsinzemo bibiri ndetse n’icya gatatu cyatsinzwe na Olivier Giroud. Ni umukino wasize Ruben Loftus Cheek avunitse ku buryo atazagaragara mu mukino wa nyuma wa Europa league Chelsea izahuriramo na Arsenal mu mpera z’uku kwezi.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo Leta y’u Bwongereza yafashe ikemezo cyo kwambura Abramovic Visa. Ibi byakomye mu nkokora ikipe ye ya Chelsea kuko yahise inasubika ikitaraganya gahunda yari ifite yo kubaka Stade nshya.

Iki kibazo cyatumye havugwa amakuru menshi ko Abramovic ashobora guhita agurisha Chelsea, gusa yanze kuyirekura n’ubwo Sir Jim Ratcliffe usanzwe ari Umuherwe wa mbere mu Bwongereza yamuguyaguye kenshi amusaba ko yayimugurisha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger