AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto: Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye isiganwa rya Kigali Night Run

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye siporo yo kugenda n’amaguru (Kigali Night Run), isiganwa ahanini riri mu bice bigize Kigali International Peace Marathon.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bahuriye ku masangano y’umuhanda imbere ya Kigali Heights bakora imyitozo ngoraramubiri mbere yo gusiganwa bagenda gake ku ntera y’ibilometero 5,4.

Iyi siporo yitabiriwe n’abingeri zitandukanye barimo n’abashyitsi bitabiriye Inama ya  Transform Africa 2019 yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika .

Ministiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, John Ntigengwa wanatangije ku mugaragaro Kigali International Peace Marathon ya 2019, ni bamwe mu bitabiriye iyi Kigali Night Run .

Ubusanzwe, isiganwa rya Kigali Night Run riba icyumweru kimwe mbere y’uko haba Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, ariko uyu mwaka hakaba harashyizweho amasiganwa abiri bitewe n’uko Kigali International Peace Marathon yashyizwe tariki ya 16 Kamena 2019.

Abitabiriye Kigali Night Run bahagaurukiye imbere ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights berekeza kuri Rwanda Revenue, bongera gusoreza imbere ya Kigali Convention Centre aho bakoze intera ya kilometero 5.4.

Iri siganwa rizongera kuba mu kwezi gutaha, mbere gato y’isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) rizaba tariki ya 16 Kamena 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger