AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi Sunny yakoranye indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania (Yirebe)

Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Kungola” yahuriyemo n’umuhanzi Bruce Melody akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi ukeneye gukomeza kwagura izina rye mu muziki agenda akorana n’abahanzi batandukanye bafite aho bamaze kugera mu muziki.

Uyu muhanzikazi nyuma y’indirimbo zitandukanye yagiye akora zirimo niyo yose –Property- “Polopati” yahise inaba Term cyangwa se imvugo igezweho mu bakunzi b’imyidagaduro batandukanye, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Waone” yakoranye n’umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzaniya witwa Aslay.

Sunny winjiye mu muziki bamwe bakamufata nk’ukeneye kumenyekana gusa, yahinyuje bamwe mu bamwibeshyagaho, yerekana ko intego ye ari ugukora umuziki w’umwuga.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili ivuga ku rukundo, aho abo bahanzi bombi baba basabana guhana urukundo byimazeyo.

Sunny yatangiye umuziki avuga ko akora akazi ko kumurika imideli muri Thailand gusa amaze iminsi aba muri Kenya aho ari kwibanda ku muziki we gusa.

Sunny na Aslay bakoranye indirimbo

Aslay wakoranye na Sunny ni umwe mu bahanzi bakiri bato bahagaze neza mu muziki wa Tanzaniya. Mbere y’uko atangira gukora umuziki ku giti cye yabaga mu itsinda rya Yamoto Band ryasenyutse mu 2017.

Uyu musore ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania kuva aho atangiye gukora umuziki ku giti cye.

Yirebe hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger