AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Sintex yagarutse ku bwambuzi bivugwa ko yakoze agatorokera muri Uganda

Umuhanzi Sintex yavuze ko ibyo kwiba amafaranga biherutse kumugwaho ari ikinyoma ko ahubwo ababivuze bashaka kumuharabika ngo kuko ibyakozwe byose akagera naho atwara ayo mafaranga bavuga ko yibye bari babyumvikanye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo havuzwe  amakuru avuga ko umuhanzi Sintex yibye amafaranga nyuma y’igitaramo yari yakoreye mu kabari ka H-Zone kari i Gikondo hanyuma ngo agatorokera muri Uganda ajyanye n’umukobwa wari ku muryango yishyuza ayo mafaranga.

Abateguye iki gitaramo bavugaga ko Sintex yatwaye amafaranga yose yari yishyujwe ku muryango kandi mu masezerano bagiraranye harimo no kuba baragombaga kuyagabana n’abandi bahanzi bari bafatanyije muri icyo gitaramo.

Sintex yavuze ko abamutimiye nta mafaranga bari bafite dore ko yagerageje kubaca amafaranga make ashoboka (ibihumbi 100) bakayabura ariko batangira kwamamaza ko azaba ahari kandi nyamara batari bakarangije kumvikana.

Nyuma yo kutamuha amafaranga yabaciye, ahubwo bagatangira kwamamaza ko azitabira icyo gitaramo, Sintex yavuze ko byabaye nk’umutego aguyemo, yemera kujya kuririmba kugira ngo bitamuteranya n’abakunzi be, ariko na none bemeranya ko amafaranga yose yari kuva ku muryango ariwe uyatwara.

Yagize ati “ njyewe ndeba agaciro k’akazi kanjye n’izina ryanjye n’abakunzi banjye. Naravuze nti ‘ubu ni nka  kwa kundi virusi yinjira muri mudasobwa ugomba gurwana n’uko uyikuramo’. Naramubwiye nti ‘rero nta mafaranga ufite, kandi ibintu unkoreye byanyicira izina biramutse birangiriye aha, reka nze ndirimbire abafana banjye ariko amafaranga azava ku muryango yose azaba ari ayanjye’, arabyemera.”

Yakomeje avuga ko yagezeyo akaririmba, arangije afata amafaranga yavuye ku muryango yose ahembamo uwari wishyuje, andi arayatwara nk’uko yari yabyumvikanye n’abari bamutumiye. Muri iryo joro Sintex yahise ajya i Kampala muri Uganda aho yari agiye kuririmba mu bukwe ariko abo bari bateguye igitaramo bo bavu\ga yo yatorotse.

Ubwo yari muri Uganda ngo yatunguwe no guhamagarwa n’inshuti ze, zimubaza uburyo yibye amafaranga agatorokera mu mahanga.

Sintex avuga ko ibyavuzwe ko yibye amafaranga ari ukumuharabika, ndetse ngo bibaye ngombwa yatanga ikirego mu nzego z’ubutabera.

Sintex ngo ashobora kujyana mu nkiko abamushinja ubujura kandi bari babyumvikanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger