AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye

Umuhanzi nyarwanda Gabiro Guitar ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha se umubyara, ababazwa nuko agiye atamusezeye ngo amubwire ijambo rya nyuma.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022, ubwo Gabiro yabitangazaga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter na Instagram.

Gabiro Guitar akaba yavuze ko se apfuye atamusezeye ati “Ruhukira mu mahoro papa, unsize mu gahinda, nakifuje ko uba wasize unsezeye. Ruhukira mu mahoro mubyeyi.”

Gabiro Guitar kandi yavuze ko azahora azirikana ibihe byize bagiranye, nubwo agiye atamubwiye ijambo rya nyuma.

Se wa Gabiro Guitar yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru yamenyekanye avuga ko yari amaze igihe arwaye.

Gabiro Guitar ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari gito mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka Byakubera, Kaka Dance, Karolina n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye Tusker Project Fame , aho yitabiriye icyiciro cya kane. Akaba yaherukaga gushyira hanze umuzingo w’indirimbo “Album” yise Girishyaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger