AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umugore wa Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yanduye Coronavirus

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau byemeje ko  umugore we Sophie Grégoire Trudeau yashyizwe mu kato nyuma y’ibizamini yakorewe n’abaganga bikagaragaza ko yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus.

Ni itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 13 Werurwe aho rigira riti “nyuma yo gukurikiza amabwiriza y’ubuganga,Sophie Grégoire Trudeau yapimwe COVID-19, ibisubizo byagaragaje ko ayirwaye”.

Sophie Trudeau yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya coronavirus birimo umuriro, nyuma yo kuva mu ruzinduko yagiririraga mu gihugu cy’ Ubwongereza.

Mu itangazo ibi biro bya Minisitiri w’intebe byari byashyize hanze ku wa 12 Werurwe byavuze ko uku kugaragaza ibimenyetso kwa Sophie Trudeau kwatumye na Justin Trudeau yishyira mu kato.

Hagati aho ibisubizo bya Minsitiri  n’ubwo ibisubizo by’abaganga byari bitaraza.

HuffPost ivuga ko Minisitiri w’intebe Justin Trudeau we nta kimenyetso na kimwe cya Coronavirus aragaragaza.

Trudeau arakomeza imirimo ye mu gihe umugore we yashyizwe mu kato kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger