AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Meddy yavuze ku makuru yo kuba asigaye akubita umugabo we

Umugore wa Ngabo Medard(Meddy), witwa Mimi Mehfira yavuze ku makuru ababaje amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko asigaye akubita uyu muhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu muziki.

Ni amakuru amaze iminsi ashyushye kuri murandasi aho abayavuga bashimangira ko Mimi akubita Meddy ndetse hari n’abakoresha amafoto agaragaza umugore urimo guhohotera umugabo we ariko atagaragaza amasura yabo.

Mu butumwa Meddy yanyujije ku mbugankoranyambaga ze yibajije impamvu abantu bakora nk’ibyo, ahamagara umugore we ngo asobanure iby’iryo hohoterwa.

Ati “Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.”

Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati “Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!”

Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muryango ahamya ko ibyavuzwe byose ari ibihuha kuko nta mwuka mubi bazi muri uyu muryango.

Umwe muri bo waganiriye n’Igihe yagize ati””Kuva namenya Meddy n’umugore we nta na rimwe nari numva banavugana nabi, ni abantu nzi cyane kandi mpamya ko intonganya zaba iwabo nazimenya. Ibyo ni ibihuha rwose barabeshya.”

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri 2017, muri 2021bakora ubukwe bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo mu birori byabereye muri Texax muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kugeza aba bombi ubu n’ababyeyi b’umwana umwe .

Inkuru yabanje

Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Meddy asigaye akubitwa n’umugore we babyaranye rimwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger