AmakuruImyidagaduro

Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Meddy asigaye akubitwa n’umugore we babyaranye rimwe

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki Nyarwanda,akomeje kuvugwaho amakuru atandukanye y’ibitagenda neza mu rugo rwe,bikomeje kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga ururondogoro.

Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe byo ku ndiba y’umutima n’abakunzi b’umuziki kubera indirimbo yigeze gushyiraha hanze yise”My Vow” ubwo urukundo rwari ruri kugurumana hagati ye n’umufasha we Mimi akayiherekesha “Queen of Shiba” y’ubukwe bwe nayo yaje yatsa umuriro,kuva yashaka akomeje kugaragaza impinduka zisasanzwe.

Hagiye gushira imyaka ibiri Meddy,yiyemje kubana akaramata n’umugore we Mimi w’Umunya-Ethiopia-kazi,ndetse bakaba banafitanye umwana umwe.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo

Hari amakuru akomeje gucaracara kuri murandasi avuga ko uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera ijwi rye (Meddy), nta cyubahiro ahabwa nk’umugabo kuko asigaye akubitwa n’umugore we yishakiye.

Ibi byakomeje gushimangirwa n’abanyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro nka Fatakumavuta ndetse naThe Cat aba bombi ibyo bahurijeho ni uko uyu muhanzi Meddy yakubiswe n’umugore we nyuma y’uko amuhamagaye umunsi wose Telefone ye yayikuyeho bivugwa ko Meddy yakuyeho Telefone ubwo yari ari kumwe n’inshuti ze.

Hashize imyaka 2 Meddy n’umugore Mimi biyemeje kubana akaramata

Gusa bivugwa ko icyarakaje Mimi cyane ari uko Meddy yavuye murugo avuga ko agiye muri studio gusa bikarangira ahitiye mukabari na telefoni akayikuraho ubwo Meddy yageraga murugo yasanze umugore we yariye karungu bikarangira amukubise urushyi.

Hagati aho umuryango wa Meddy n’umugore we Mimmi nta kintu na kimwe baravuga kuri aya makuru akomeje kuvugwa,haba kuyemeza cyangwa se kuyahakana,cyane ko ibi bivugwa ari ibivugwa gusa,nta gihamya ifatika bifite.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko yamubera umugore, ibizwi nko gutera ivi.


Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye umukunzi we Mimi

Icyo gihe amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana Mimi n’ibyishimo byinshi ahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.

Mu gitaramo cya East African Party cya 2018

Umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo birori byitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu babyitabiriye harimo abahanzi n’abandi bazwi cyane cyane mu Rwanda no muri Amerika barimo umuhanzi The Ben, Emmy, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, King James, Adrien Misigaro, K8 Kavuyo, Shaffy, n’abandi.

Bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021

Twitter
WhatsApp
FbMessenger