AmakuruImyidagaduro

Umugore R Kelly yahatirije konka igitsina cye yatanze ubuhamya

Nyuma y’uruhererekane rw’abagore bashinja R Kelly kubasambanya mu myaka yashize ubwo batari bakagize imyaka y’ubukure, uwitwa Lanita Carter we yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanzi w’icyamamare yamusabye konka igitsina cye yabyanga akamwikinishirizaho.

Hari mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS ndetse na R Kelly yigeze kugirana ikiganiro n’iyi televiziyo ndetse icyo gihe R Kelly yarize nk’umwana ahakana ibyo ashinjwa.

Uyu mugore wari ufite imyaka 24 ubwo ibyo byabaga, ni we mukuru mu bagore bavuga ko basambanyijwe na R Kelly, mu gihe abandi batatu bo batari bafite imyaka y’ubukure.

Muri iki kiganiro, Lanita yavuze ko amaze imyaka 16 abana n’umuzigo uremereye, kuko yumvaga hari abavuga ko R Kelly ari inzirakarengane bikamurya ahantu.

Ati “Nicaraga muri bus nkumva abantu babiganiraho, ngo ‘wumvise ibyo bakoreye R Kelly? Bareke uriya mugabo ararengana! Nkabura uko nitwara ngo nivuganire byibura.”

Reuters ivuga ko asobanura ko ubwo yari ashinzwe gutunganya imisatsi ya R Kelly, yagerageje kumusaba kumwonka igitsina, akabyanga, maze undi amwikinishirizaho. Inyandiko z’urukiko zivuga ko ishati R Kelly yakoreyeho ayo marorerwa uyu mugore yatanze, basanze koko iriho amavangingo ya R Kelly.

Yunzemo ko afite ubwoba bwo guhangana n’umuntu ukomeye nka R Kelly, ati “Nimpfa ejo, nzaba nzi ko navuze ukuri, biragoye kuvuga iyo uwabikoze ari icyamamare. Ntibyoroshye, uyu munsi nta kindi ndenza ku byo navuze.”

Arongera ati “Mushobora kumvuga nabi, ntimukunde ibyo ndi kuvuga ku muhanzi mukunda (R Kelly) ariko ubu nibwo buzima bwanjye, ni ukuri kwanjye.”

Ibyaha uyu mugabo akurikiranweho akekwaho ko yabikoze hagati ya Gicurasi 1998 na Mutarama 2010.

R Kelly we yemeza ko ari ababyeyi b’aba bakobwa bamubeshyera bashaka ko abaha amafaranga y’indishyi.

Robert Sylvester Kelly w’imyaka 52 aramutse ahamwe n’ibyaha akurikiranweho ashobora gufungwa imyaka 7 kuri buri kimwe mu byaha 10 ashinjwa, ubwo yaba imyaka 70.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger