AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba imbunda umupolisi

Urukiko rwa Gulu, ruri mu majyaruguru ya Uganda ruri kuburanisha umusore w’imyaka 23 y’amavuko wibye imbunda umupolisi wari uri ku kazi.

Uyu musore witwa Martin Alal akurikiranweho kwiba imbunda umupolisi witwa Busiima Edema wari uri gucunga umutekano ku biro by’umugenzuzi mukuru w’imari mu mujyi wa Gulu.

Ubushinjacyaha bwari buyobowe na Paul Wepondi, bwabwiye urukiko ko Martin Alal tariki ya 17 Ukwakira, yafatiwe mu cyuho yinjiye mu biro by’uyu mupolisi agiye kwiba imbunda ye yakoreshaga mu kazi.

Chimpreports yanditse ko uyu musore kandi akurikiranweho gutera ibuye mu gahanga uyu mupolisi ubwo yari amukaguye ari kumwiba imbunda agashaka kumurwanya ngo yiruke.

Uyu mupolisi n’umujura bamaze hafi iminota 20 bagundagurana abantu batari babageraho ngo babakize.

Edem yatabawe n’uwakanze ku nzogera (Alarms) , abantu bakaza kumutabara.

Alal we yahakanye ibyo aregwa avuga ko atari no hafi yaho ibyo byabereye, akavuga ko bamubeshyera.

Uyu musore yahise afatwa ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gulu, mbere y’uko ahanirwa ubu bujura.

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger