AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umugabo wa nyina wa Diomond arashinjwa kumuca inyuma

Umugabo uzwi ku izina rya Rally Jones warongoye nyina wa Diamond Platnumz arashinjwa kumuca inyuma kandi atwite, ibi bikaba bikomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania nubwo uyu mugabo abitera utwatsi.

Jones Rally yashakanye na Sanura Sandra Kassim, ubyara icyamamare Diamond Platnumz umwaka ushyize wa 2017, amakuru aravuga ko uyu mubyeyi atwite inda y’uyu mugabo nubwo ashinjwa kumuca inyuma agasambana n’undi mugore udatangazwa amazina.

Ikinyamakuru Global Publishers, gitangaza ko Jones yagiye yoherereza uwo mukunzi we w’undi ubutumwa n’amashusho bigaragaza ubwuzu n’urukundo bafitanye.

Jones ubwo yabzwaga n’abanyamakuru niba ibyo ashinjwa ari byo, yabihakanye yivuye inyuma agira ati “Nta bagore nsambana nabo, niba mufite nimero z’uwo mugore muvuga twasambanye muzinyoherereze, noneho nzabone kubasubiza ikibazo cyanyu”.

Aya makuru atangiye gusakara mu bantu nyuma y’uko hari hatangajwe ko uyu muryango witegura kwakira umwana w’umukobwa wabo wa mbere mu gihe gito.

Jones na Sanura batangiye kubana muri 2017, aho bamwe bavugaga ko uyu musore afite imyaka 32 y’amavuko, mu gihe Sanura Kasim abarirwa mu myaka iri hejuru ya 50 y’amavuko. Ibi byateje impagaragara hari abavuga ko uyu mugabo ntarukundo afite ahubwo agamije kwirira ku ifaranga ry’uyu mugore.

Jones arashinjwa gusa inyuma nyina wa Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger