AmakuruImyidagaduro

Umubano wa T.I n’umugore we ukomeje kuzamo urunturuntu

Umuraperi T.I ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’amakuru atandukanye amaze igihe acicikanye avuga ko uyu muraperi n’umugore we batari gucana uwaka, ubu nti bakirara mu buriri bumwe.

Umugore w’uyu muraperi uzwi ku izina rya Tameka Harris bakunze kwita Tiny yemeje aya makuru y’uko atakirara ku buriri bumwe n’umugabo we nk’uko byari bisanzwe bitewe n’ubwumvikane buke bwatutumbye hagati yabo mu minsi yashyize.

Nk’uko yabitangarije Hollywoodlfe Tiny yavuze ko n’ubwo atakirarana na T.I babanye neza uretse kuba hari utubazo tumwe na tumwe tutarakemuka kugira ngo umubano wongere usubire nk’uko wari usanzwe uhagaze.

Ati “  Ni byo turi abashakanye kandi tubanye neza. Ntiturara mu nzu imwe. Kamere zacu zirenze kuba twarara mu nzu imwe. Abandi bishobora kubananira ariko twe birashoboka. Niyo mpamvu dukwiranye.”

Uyu mugore yemeza ko mu by’ukuri uyu mwaka wabayemo ibibazo mu mubano we n’umugabo gusa akavuga ko bigenda bikemuka bityo ubu bakaba babanye neza.

T.I n’umugore we, bigaragaye ko batakibana mu nzu imwe, nyuma y’uko muri Nzeri uyu mwaka  ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya T.I aryamanye n’undi mugore, ibintu byashenguye umutima wa Tiny.

Benshi mu nshuti za bahafi b’uyu muryango, bavugaga ko aya mashusho ashobora gutuma Tiny ananirwa kwihangana akaba yafata umwanzuro utazagwa neza umutima w’umugabo we T.I bamaze kubyarana abana barindwi.

Umuraperi T.I n’umuryango we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger