Amakuru ashushyeImyidagaduro

Uko Uwase uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 yiyumva mbere y’umunsi umwe ngo irushanwa ribe (Ikiganiro n’amafoto mu bihe bitandukanye)

Uwase Clementine [Tina] uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017  aravuga ko agifite amahirwe yo gutwara iri kamba, ni mu gihe iri rushanwa risigaje igihe kigera ku munsi umwe gusa ngo rirangire ndetse hanamenyekane uwaryegukanye.

Tariki 16 Nyakanga 2017 nibwo Uwase yageze i Beirut muri Lebanon hari kubera iri rushanwa , ahatanye n’abakobwa bagera kuri 39 baturutse imihanda yose y’Isi. Iri rushanwa ryatangiye tariki 14 nyakanga 2017 riteganijwe gusozwa kuwa 6 Kanama 2017 ndetse uyu mukobwa yemeza ko byanga bikunze ateganya guhesha igihugu cy’u Rwanda ahagarariye ishema.

Yemeza ko n’ubwo bitoroshye kubera ubuhanga bw’abo bari guhatana, nibura kugeza ubu yiha amahirwe ku ijanisha angana na 50%.

Mu kiganiro na Teradignews yavuze ko imyiteguro igeze kure kuko bari gukora imyitozo ya nyuma irimo kwiga kugenda ku rubyiniro , no gukomeza kwitegura mu bundi buryo bwose. Bakigerayo babanje gukora ijonjora rito ngo barebe ubushobozi aba banyamideli  bose uko ari 40 bafite  bwo kuvugira mu ruhame ndetse n’ubuhanga bwihariye bwa buri wese.

Yemeza ko kugeza ubu atavuga ko har’umukobwa aha amahirwe kurusha abandi bahatanye nawe kubera ko buri wese aba afite umwihariko we , gusa akavuga ko har’uwo   bakunda guhoza mu majwi batangaho ingero kurusha  abandi akaba ari nawe yavuga ko yaha amahirwe.

Ati”Ntago byoroshye ko nakubwira ngo hazatsinda uyu cyangwa uyu nguyu kuko mubyo dukora nta na kimwe batwereka amanota yacyo kereka wenda uwo muri Sweeden niwe mbona bakunda gutangaho ingero inshuro nyinshi kurusha abandi.”

Hoteli aba bakobwa bari bacumbitseho

Uwase Clementine [Tina] w’imyaka 21 yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 na Top Model Africa yabereye muri Zimbabwe aha yanahise agira n’amahirwe yo kubonana n’abategura World Next Top Model  bamuha ubutumire bwo kuzajya muriri rushanwa uyu mwaka.

Amaze igihe kigera ku myaka ine yose akora umwuga wo kumurika imideli ndetse akaba kugeza ubu ariwo umutunze mu buzima bwa buri munsi.

World Next Top Model  iri kuba ku nshuro ya 18 , ni irushanwa ngarukamwaka rihuza abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bahatanira ikamba riruta ayandi mu berekana imideli maze uryegukanye akaba ari we uhangwa amaso nk’umunyamideli uzaba ukomeye ku Isi mu gihe kizaza.

Iri rushanwa ubwo ryabaga umwaka ushize wa 2016  ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, Sara Ichara wo muri Morocco aza amugwa mu ntege.

KANDA HANO UTORE UWASE CLEMENTINE [TINA] UHAGARARIYE U RWANDA

Aha Tina yari ari muri shooting yo gucisha kuri Televiziyo
Abateguye irushanwa bagiye baha abitabiriye impano zitandukanye
Tina mu myiyerekano
Banyuzamo bagakora imyitozo ngororamubiri
Yakorewe ibirori tariki 25 Nyakanga 2017 ubwo yagiraga isabukuru

Mu birori byo kwakira aba bakobwa bose byari ibicika
Bagiye batemberezwa ahantu hatandukanye
We n’abagenzi be bari gufata ifunguro
Mu myiyerekano

Uwase mu mwambaro wa Bikini
Bamuherekeza yerekeje ku kibuga cy’indege
Bose mu mwambaro wa Bikini

Batemberejwe mu misozi

Uwase ni umunyarwandakazi w’ikimero
Abavandimwe baramuherekeje agenda
Muri Lebanon aho Uwase ari kugeza ubu

Uwase yakorewe ibirori by’akataraboneka ku isabukuru ye kanda kuriyi video wihere ijisho

https://youtu.be/FFkV2M1zqB4

Theogene Uwiduhaye/Teradignews

Twitter
WhatsApp
FbMessenger