AmakuruImikino

Uganda U-17 yegukanye irushanwa ryaberaga muri Tanzania, ikatisha itike ya CAN

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 ni yo yegukanye igikombe mu ijonjora ry’amakipe yo mu karere mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, itsinze Ethiopia ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga mu gihugu cya Tanzania wambimburiwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu Tanzania yatsinzemo u Rwanda kuri penaliti 4-3.

Abagande ni bo batangiye uyu mukino basatira cyane kurusha Ethiopia baza no kuyibonamo igitego cya mbere ku munota wa 15 w’umukino. Niigitego cyatsinzwe na Samson Kassozi ku mupira wari uturutse kuri koruneri yari tewe na Saddam Juma.

Iki gitego ni cyo cyasoje igice cya mbere.

Ikipe ya Uganda wabonaga ko irusha cyane Ethiopia ku bijyanye n’imbaraga, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 61 w’umukino ibifashijwemo na Idd Abdul Wahid. Ni nyuma yo gucenga ab’inyuma ba Ethiopia akabanza kwinjira mu rubuga rw’amahina mbere yo gutereka umupira mu rucundura.

Uyu musore wari wahaye akazi gakomeye Ethiopia yongeye kubonera Abagande igitego cya gatatu ku munota wa 85 w’umukino. Ni ku mupira yari aterekewe ku kirenge na  Ivan Asaba.

Ethiopia yabonye impozamarira mu minota y’inyongera, ku gitego cyatsinzwe kuri penaliti na Mintensnot Wakjira.

Gutsinda uyu mukino byafashije Uganda kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha, ikazaba iri kumwe na Tanzania izakira iri rushanwa mu bihugu bihagarariye agace ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abagande bishimira igitego cya mbere.
Ethiopia yabanje mu kibuga.
Uganda yabanje mu kibuga.
Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yinjira kuri Stade y’igihugu ya Tanzania uyu mukino wabereyeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger