Amakuru ashushye

Udushya twaranze ibikorwa by’inama y’Umushyikirano tugatera abantu kongorerana

Imirimo y’inama y’igihugu y’Umushyikirano yaberaga muri Kigali Convention Center yasojwe kuri uyu wa 19 ukuboza 2017. nubwo yasojwe ariko muri uyu Mushyikirano wabaga ku nshuro wayo ya 15 habayemo udushya twinshi yewe abantu baraseka cyane ndetse bamwe barongorerana.

Umuntu wakurikiranye Iyi nama y’Umushyikirano ntiyakwibagirwa umugabo w’i Musanze waciye munsi y’ameza kugirango atange igitekerezo cye. Ese byagenze gute kugirango uyu mugabo wari wambaye yaberewe ace munsi y’ameza?

Hari ku munsi wa mbere w’iyi nama ubwo uwari uyoboye ibiganiro (MC) muri Kigali Convention Centre yasabaga ko hafatwa ibitekerezo by’abakurikiraniraga iyi nama mu Karere ka Musanze, aho abarenga  300 bari bakoraniye muri Musanze Polytechnic.

Uwitonze Annonciata wari umuhuza w’amagambo muri iryo shuri agitanga umwanya ngo abaturage batange ibibazo n’ibitekerezo, abenshi bazamuye amaboko, maze uwitwa Rubyagira Evariste areba hirya areba hino, asesera bwangu munsi y’ameza atungukira imbere ahateretse mikoro anafite ibahasha mu ntoki, abantu benshi bariyamira.

Rubyagira wavuze ko yasezerewe mu ngabo z’igihugu mu cyubahiro, yabanje gushimira ibyavuzwe ati “gahunda zose tuzazikora twishimye tunezerewe.” Yakomeje avuga ko afite ‘igitekerezo kimwe n’ikibazo kimwe byihuse,’ avuga ko abasezerewe mu ngabo mu 2015, mbere bari bafite ibibazo byo kubura imirimo, ariko baje kubona ibiraka bitandukanye by’ubwubatsi no gukora imihanda, ku buryo byahinduye imibereho yabo.

Yakomeje agira ati “Turagusaba rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iyo gahunda uyigire iyawe nk’umubyeyi wacu, dukomeze kubona imirimo nk’iyo ihindura ubuzima bwacu, tunasaba muri iyo nama ko abayobozi batandukanye bari aho ngaho barekura iyo mirimo. Kuko iyo bayihaye ba rwiyemezamirimo, leta ijya mu manza kenshi byaragaragaye. Ariko twebwe dukorera kuri gahunda kandi tukabikora vuba, tukabikora neza.”

Uyu mugabo kandi yahize avuga ko Polisi idashyira mu bikorwa inshingano zabo maze akomeza abwira Perezida wa Repubulika ko hari abantu batanu bababujije gutera imbere aterura agira ati:“Hari abantu batanu nyakubahwa Perezida wa Repubulika batubujije twebwe gutera imbere. Mpagarariye sosiyete yitwa Tabara Security Company, twatangiye muri 99 tuvuye mu kazi muri Congo, yatwimye icyangombwa cyitwa Police Clearance, ibindi  byose turabifite kandi byatanzwe n’inzego za leta.”

Rubyagira yasekeje abantu birarangira maze umusangiza w’amagambo aha abayobozi ngo basubize ibibazo babajijwe gusa icya Rubyagira bakirenza ingohe.

Ibi byatumye abari muri Convention Center batangira kongorerana kuko umusangiza w’amagambo yahise asubiza ikibazo cya Rubyagira agira ati: ” Kuba abasezerewe bahabwa akazi nibyo kandi bizahora bikorwa ikindi ku mikorere ya Polisi Abanyarwanda barabizi kobakora neza.”

Ikindi cyatangaje abantu nuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yafashe  umwanya agakosora imvugo yari imaze kuvugirwa muri uyu Mushikirano ko Abanyarwanda batunze Abanye- congo maze agira ati: “Ibyo ntabwo aribyo, nibaza ko ahubwo iyo umuntu akuzaniye amafaranga aba ariwe ugutunze. Sibyo? Rero dufite isoko, dufite abaza kurihahamo, turi magirirane, buri wese arafasha undi.”

Mu myaka 15 ishize, Inama y’Igihugu y’Umushikirano yagize uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ry’Urwanda. Bimwe mu bitekerezo byavuye m’Umushikirano kandi bigashyirwa mu bikorwa harimo   Umwalimu SACCO, Abunzi  ndetse na  Girinka.

Umushyikirano w’uyu mwaka utangiranye na manda nshya y’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Ije kandi ikurikiranye na gahunda y’imyaka 7 y’imiyoborere mishya ya  guverinoma  aho umushinga wayo w’ingenzi arukuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger