Imyidagaduro

Iminsi irabarirwa kuntoki ngo igitaramo”Rwanda Konnect Gala” kibe, Kidumu yakumbuje Abanyarwanda iki gitaramo

“Rwanda Konnect Gala” ni igitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 ukuboza 2017, kibere i gikondo ahabera imurikagurisha ( Gikondo Expo Ground) kugeza ubu mu gihe iminsi ibarirwa kuntoki ngo umunsi nyirizina ugere Kidumu yateguje Abanyarwanda iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo abahanzi bakomeye muri aka karere k’iburasirazuba aho abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa na Kidumu Kibido Kibuganyizo,  Cecile Kayirebwa n’Inganzo ngari. Iki ni igitaramo kizabimburira ibindi kuko cyo kizaba Noheli ibura iminsi 3 ngo ibe.

Abinyujije kuri Twitter ye, Kidumu yatangaje ko yiteguye kuza  gutarama muri iki gitaramo kizagaragaramo umuziki w’umwimerere (live) anashishikariza Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange kuzaza i Gikondo kuri Expo Ground maze birebere ibitangaza bizahabera.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground  kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi [10,000frw] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi makumyabiri [20,000frw] mu myanya y’icyubahiro hakaba hazaba hari n’ameza y’icyubahiro yateguriwe abantu umunani bifuza kwicarana bakishyura ibihumbi magana abiri [200 000 frw]. Ushaka kugura itike wahamagara +250780657231 ubundi bakaguha ibisobanuro by’uburyo wabonamo itike.

Kidumu ubwo aheruka i Kigali yakuriwe ingofero

Iki gitaramo gifite intego yo guhuza Abanyarwanda ndetse n’inshuti muri rusange kuko Kayirebwa Cécile, umuririmbyi w’inararibonye  na Kidum uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, bazatarama mu muhuro w’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora binyuze mu gitaramo “Rwanda Konnect Gala”.

Kidum Kibido Kibuganizo yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Jazz Junction yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena 2017 mu gihe Kayirebwa  yabiherukaga muri Kigali Marriott Hoteli kuya  2 Mata 2017.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger