AmakuruImikino

Ubutumwa Cristiano Ronaldo yageneye abafana ba Manchester United nyuma yo gutsindwa na Liverpool 5-0

Ikipe ya Manchester United iri ku kibuga cyayo Old Trafford ku mugoroba wa taliki 24 Ukwakira 2021 yanyagiwe na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza mu mukino ufatwa nk’uwa mbere ukurikirwa n’abantu benshi muri shampiyona y’Abongereza.

Kugeza ku munota wa 60 w’umukino, Manchester United yari yamaze kunyagirwa ibitego 5-0 ndetse yamaze no guhabwa ikarita itukura yeretswe Umufaransa Paul Pogba nyuma yo gukinira nabi Naby Keita.

Nyuma yo kunyagirirwa ku kibuga cyayo bikomeye na Liverpool ku mukino w’umunsi wa 9 muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yasezeranyije abafana b’iyi kipe bafite agahinda ko ikipe igiye kwisubiraho igashaka intsinzi.

Cristiano yabwiye abafana ba Manchester United ko bakwiriye ibyiza cyane kuruta imikinire iteye isoni bagaragaje mu mukino banyagiwemo na Liverpool.

Nyuma y’uyu mukino, Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instangram, asaba imbabazi abafana ba Manchester United, ndetse abaha n’isezerano.

Nyuma y’uyu mukino, Cristiano Ronaldo yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instangram, asaba imbabazi abafana ba Manchester United, ndetse abaha n’isezerano.

Cristiano yagize ati“Rimwe na rimwe gutsinda si byo turwanira gusa. Rimwe na rimwe ibyavuye mu mukino ntabwo aba ari byo dushaka. Kandi ibi biri kuri twe, kuko ntawundi wabishinja. Abafana bacu, bongeye kuba beza mu kudushyigikira ubudahwema. Bakwiriye ibyiza birenze ibi, byiza cyane, kandi ni twe tugomba kubitanga. Igihe kirageze”!

Nyuma y’ubu butumwa bwa Cristiano , kapiteni wa Manchester United Harry Maguire yasabye imbabazi abafana nyuma yo gukozwa isoni na Liverpool, avuga ko ntawe ukwiye gutunga agatoki undi ahubwo bagiye kwisuzuma bakareba aho ikibazo kiri kigakosorwa ikipe ikongera kujya mu bihe byiza by’intsinzi.

Hagati aho nubwo aba bakinnyi bavuga ibi hari benshi mu bafana ba Manchester United bavuga ko ikibazo gikomeye ikipe ifite ari umutoza Ole Gunnar utari ku rwego rwayo, bityo ko akwiye kwirukanwa hakaza umutoza ukomeye wafasha iyi kipe kugera ku ntego zayo ifite.

Nyuma yo kwandagazwa na Liverpool, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 14 mu mikino icyenda, umukino ukurikira izahura  ikomeye harimo uwo izahura na Arsenal FC  itozwa na Mikel Arteta, ndetse  na Tottenham Hotspur F.C itozwa na Nuno Espírito Santo.

butumwa bwa Cristiano Ronaldo nyuma yuko Manchester United itsinzwe na Liverpool 5-0

Twitter
WhatsApp
FbMessenger