AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa bwa Zari kuri The Ben na Pamella baherutse kurushinga

Zari Hassan wiyita Zari The Boss Lady kubera agatubutse afite, ubu wamaze kugera mu Rwanda aho agiye gukorera ibirori bikomeye, yageneye ubutumwa The Ben na Uwicyeza Pamella nyuma yo kunanirwa kwitabira ubukwe bwabo.

Ubukwe bwa The Ben bwabaye kuwa 23 Ukuboza 2023, wari umunsi w’amateka mu myidagaduro nyarwanda imaze amezi atari macye itigiswa n’inkuru z’urudaca zivuga kuri ubu bukwe n’udushya twabwo. Byari byitezwe ko mu bari bubwitabire harimo na Zari gusa birangira ataje.

Mu kiganiro yagiranye yahaye itangazamakuru akigera i Kanombe, Zari yasobanuye ko yizera ko abanya-Kigali ari abanyabirori bityo ko bazagira igitaramo cy’akataraneka kandi na we yiteguye.

Mu magambo ye yagize ati: ”Ndi hano kunezerwa, nizeye ko abanyarwanda nabo bakunda gutarama. Ndifuza ko bazaza tugaratama tukishima umwaka urimo urarangira muze twishime.”

Ubwo yabazwaga ku cyaba cyaratumye atitabira ubukwe bwa The Ben usanzwe ari incuti ye yirinze kugira byinshi abivugaho gusa yemeza ko azi ko bagize ubukwe bwiza kandi abifuriza ibyiza.

Yagize ati: ”Ndabizi ko bagize ubukwe bwiza icyo nabifuriza ni amahirwe masa.”

Zari The Boss Lady ni inshuti y’igihe kirekire y’umuhanzi The Ben. Mu bihe bitandukanye, uyu mugore na we yagiye agaragara mu mashusho yishimira ibihangano by’uyu muhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger