AmakuruPolitiki

Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye ku bamwibasira yagiye mu mahanga

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko hari abantu basigara bamunenga,bamuvuma iyo afashe urugendo rumujyana mu bindi bihugu ahagarariye u Burundi.

Ku bwa Perezida Ndayishimiye ngo abo basigara bamuvuma, bamwibasira cyangwa bamutera ubwoba bareka kwirushya kuko ashyigikiwe n’Imana.

Mu masengesho yaraye abereye mu ntara ya Gitega, ategurwa buri gihe n’ishyaka CNDD-FDD buri wa kane wa nyuma w’ukwezi,Perezida Ndayishimiye ari nawe uyoboye inama y’inararibonye mu ishyaka CNDD-FDD yagize ati :”Mfata urugendo ngiye guserukira abarundi bo banshyize imbere ariko hari abasigara banyibasira kumbe bakibagirwa ko Imana ariyo mwungeri wanjye. Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya kuko Abamarayika baba bankikije”.

Muri ayo masengesho, Perezida Ndayishimiye akaba yongeye guhumuriza abarundi ko nubwo haza ibihuha cyangwa ibindi bibahungabanya imitima, ntibizabakure ku isezerano bafitanye n’Imana kuko ngo bayishyize imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger