AmakuruPolitiki

Ubutumwa bwa EAC:Ingabo z’u Burundi zasesekaye muri DR Congo gukozanyaho na M23

Kuwa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022, Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko abasirikare bacyo 600 ba FDNB bageze muri Teritwari ya Uvira, aho bagiye gutangira ubutumwa bwa EAC bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Amakuru yo kuba ingabo z’u Burundi zageze ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemejwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo (SOCOLA 1) Lt Marc Elongo. Lt Elongo avuga ko ingabo z’u Burundi zashinze ibirindiro mu gace ka Lubirizi ko muri Teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati:”Ingabo z’u Burundi kuri uyu wa 15 Kanama 2022 zinjiye ku mugaragaro ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho zifite ibirindiro mu gace ka Lubirizi ho muri teritwari ya Uvira. Baje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bifuje ko ingabo z’iki gihugu zizafatanya n’izindi z’ibihugu bya EAC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.”

Lt Elongo avuga ko ubuyobozi bwa SOCOLA 1 burangajwe imbere na Gen de Brd Ramazani Fundi bushishikariza abaturage gukoranira bya hafi n’izi ngabo. Cyakora SOS Media Burundi yanditse ko izi ngabo zagiye muri Repubulikaigaranira Demokarasi ya Congo zaba zambukanye n’Umubare w’Imborerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

FARDC itangaje ko ingabo z’u Burundi zageze ku butaka bwayo, nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko n’ubusanzwe izi ngabo zari zihamaze igihe zirwanya imitwe ya RED Tabara na FNL.

Imitwe ya FNL na RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ifite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba ikorera ibikorwa byayo muri Teritwari za Fizi , Uvira na Mwenga.

Byitezwe ko n’izindi ngabo za EAC zirimo iza Uganda, UPDF, zizakorera ubutumwa bwayo muri Kivu y’Amajyaruguru, KDF ya Kenya izakorera muri Ituri, naho Ingabo za Tanzania zikaba arizo zizaba zishinzwe gukusanya amakuru y’Ubutasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger