AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa Arthur Nkusi yageneye Sandrine Isheja wibarutse umuhungu

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura amaze iminsi  arushinze na Miss Muthoni Fiona, mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro kuri ubu yagize icyo avuga kuri Sandrine Isheja wibarutse ubuheta mu minsi ibiri ishize.

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo avuga kuri Sandrine Isheja basanzwe bakorana mu kiganiro kuri Kiss FM  yavuze ko uyu mugore ari umunyemberaga cyane.

Ibi Arthur Nkusi yabivuze nyuma yuko yatunguwe n’umurava uyu mubyeyi yagaragaje ubwo yari atwite.

Arthur Nkusi yagize ati “Reka mfate umunota umwe mvuge kuri Sandrine. Uyu mubyeyi ni umunyembaraga . Nakoranye nawe kuva ku munsi wa mbere asama kugeza ku munsi wanyuma w’amezi 9  abyaye , ntiyigeze arekera gukora ibyo yari asanzwe akora.”

Arthur asoza ubutumwa bwe   yagize ati “Imana ihereza ubuheta Sandrine Isheja n’umuryango we.Turagukunda kandi tuguha agaciro . Twishimiye umwana wavutse witwa Micah ubu twamenye uko asa”.

Arthur Nkusi na Sandrine bamaze igihe kinini bakorana kuri radio mu kiganiro kimwe Ku tariki ya 06 Nzeri uyu mwaka ubwo Umunyamakuru Sandrine Isheja yizihiza isabukuru y’amavuko ye,

Arthur Nkusi bakorana mu kiganiro cya mu gitondo Kiss Morning nabwo we yafashe umwanya yifashishije Instagram amwibutsa ko yamubereye inshuti nziza mu buzima,ko afite igihe cyo kubaho ndetse amwifuriza no kuramba.

Sandrine Isheja ubwo yari yitabiriye ubukwe bwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona
Arhur Nkusi
Kuri ubu Sandrine Isheja ni umubyeyi w’abana babiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger