AmakuruAmakuru ashushye

Ubushyuhe bukabije bwugarije ibihugu by’Uburayi

Ibihugu bimwe na bimwe by’iburayi birimo Ubufaransa n’Ubusuwisi,byibasiwe n’ubushyuye bukabije byitezweko bushobora gukomeza kwiyingera.

Ejo ku wa gatatu, Ubudage, Polonye na Repubulika ya Tchèque byagize ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri uku kwezi.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe uva mu majyaruguru y’Afurika ari wo uri gutera ubu bushyuhe bwinshi i Burayi, bakomeza bavuga ko mu minsi itatu iri imbere byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera.

Mu bice bimwe by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Espanye, ubushyuhe bushobora kuzagera kuri dogere 45C.

Espanye na yo yaburiye abaturage bayo ko hashobora kubaho “ibyago bikomeye” byuko amashyamba yakwibasirwa n’inkongi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ubufaransa bwaburiye abaturage babwo ko ubuzima bwabo bushobora guhura n’akaga kubera ubu bushyuhe, iki gihugu cyaherukaga mu bihe nkibi by’ubushyuhe bukabije mu 2003, BBC ivuga ko  icyo gihe  ubushyuhe bwatangajwe ko bwabaye intandaro y’impfu z’inyongera z’abantu 15000.

Ubwongereza bwo butazahura n’ubu bushyuhe bwinshi, ibice bimwe by’iki gihugu – birimo n’umurwa mukuru London – byitezweho kugira ubushyuhe bwa dogere 30C ku wa gatandatu.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafite impungenge ko ubushyuhe burushaho kwiyongera buvuye ku bikorwa bya muntu bwagira ingaruka zikomeye ku kuba ikirere cyareka guhindagurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger