AmakuruAmakuru ashushye

Ubufaransa bwirukanye umuyobozi wabwo ukomeye kubera intambara ya Russia na Ukraine

Amakuru avuga ko umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa Jenerali Eric Vidaud yatakaje akazi ke nyuma yo kunanirwa guteganya ko Uburusiya bwari gushoza intambara muri Ukraine.

Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri ako kazi. Inkuru imwe yavuze ko yegetsweho gutanga “amakuru adahagije” no “kudasobanukirwa ibintu”.

Amerika yasesenguye by’ukuri ko Uburusiya bwari burimo buteganya kugaba igitero kinini, mu gihe Ubufaransa bwanzuye ko ibyo bidashoboka.

Umuntu wo mu gisirikare yavuze ko ibyo umukuru w’igisirikare cy’Ubufaransa yabyegetse kuri Jenerali Vidaud.

Ariko, uwo muntu wo mu gisirikare cy’Ubufaransa yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko akazi ka Jenerali Vidaud kari ako gutanga “amakuru y’ubutasi bwa gisirikare ku bikorwa, si [ugutanga amakuru] ku bikozwe bigambiriwe”. Kubera ko urwego rwa Jenerali Vidaud rwanzuye ko Uburusiya bwari bufite ubushobozi bwo gutera Ukraine, uwo muntu yabwiye AFP ko “ibyabaye byerekana ko yari mu kuri”.

Ubwo BBC yasabaga umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa kugira icyo abivugaho, Jenerali Thierry Burkhard yavuze ko nta cyo afite cyo kubivugaho.

Ariko, mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatatu, Jenerali Burkhard yemeye ko ubutasi bw’Ubufaransa butageze ku rwego rw’amakuru y’Amerika cyangwa Ubwongereza, yatangazwaga mu gushyira igitutu kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ati: “Abanyamerika bavuze ko Abarusiya bari bagiye gutera, bari bafite ukuri”.

Yongeyeho ko “Inzego zacu ahubwo zatekerezaga ko ikiguzi [ibisabwa] cyo gufata Ukraine cyari kuba kibi cyane kandi ko Abarusiya nta bundi buryo bari bafite” bwo gukuraho ubutegetsi bwa Ukraine bwa Perezida Volodymyr Zelensky.

Kuba Ubufaransa butarasobanukiwe ibya Perezida Putin, byarushijeho gutera ipfunwe (isoni) kuko mu minsi yabanjirije igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, Perezida Emmanuel Macron yari amaze igihe avugana na Bwana Putin.

Inzobere mu butasi Profeseri Alexandre Papaemmanuel yabwiye AFP ko byoroshye cyane kwegeka ku butasi bwa gisirikare ibyo byagenze nabi, avuga ko muri rusange inzego zose z’ubutasi z’Ubufaransa zabibazwa.

Ariko Jenerali Vidaud, wahoze akuriye umutwe wihariye wo mu ngabo z’Ubufaransa, bisa nkaho hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zatumye yirukanwa.

Ubwo yari amaze ibyumweru mu kazi nk’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, urwego rwe rwaranenzwe ubwo Australia yakuragaho kontaro ifite agaciro ka za miliyari z’amadolari y’Amerika yari ifitanye n’Ubufaransa yo kuyubakira amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja.

Ahubwo ikinjira mu masezerano y’umutekano hamwe n’Amerika n’Ubwongereza, azwi nka AUKUS. Ayo masezerano yaje atunguranye ndetse ateza ibibazo byo mu rwego rwa diplomasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger