Amakuru ashushyeImikino

U Rwanda rwongeye gukora amateka , Uwizeyimana Bonavanture yegukana Tour du Cameroun

Nyuma ya Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir, Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa mpuzamahanga rizengurukaga Cameroun, aba Umunyarwanda wa kabiri ubashije kwegukana irushanwa rikomeye muri Afurika uyu mwaka.

Uyu musore usanzwe ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu, yitwaye neza mu gace ka gatanu tariki 31 Gicurasi 2018, yambara umwenda w’umuhondo asiga umukurikiye iminota 03’30’’ akomeza kurwana kuri icyo kinyuranyo mu duce dutatu twa nyuma asoza akiwambaye kuri iki Cyumweru.

Mu gace ka nyuma bava Bafia bajya Yaoundé ku ntera ya kilometero 122.8, Uwizeyimana yasoje ari uwa karindwi asizwe umunota n’amasegonda 32 na Sikandji Ghislain wa mbere, gusa ku rutonde rusange akomeza kuyobora asiga Haring Martin umukurikiye iminota 3:38.

Byukusenge Patrick niwe Munyarwanda wundi wasoje imbere ku rutonde rusange, ari uwa kane, Ukiniwabo Jean Paul Rene asoza ari uwa gatandatu, Munyaneza Didier aba uwa 12, Hadi Janvier aba uwa 17 naho Nsengimana Jean Bosco asoza ari uwa 19.

Muri iri siganwa, u Rwanda rwanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bakiri bato cyahawe Ukiniwabo ndetse runaba ikipe ya mbere nziza mu zitabiriye zose.

Uwizeyinama afatanyije na bagenzi be batanu, Hadi Janvier, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier na Nsengimana Jean Bosco, yegukanye Tour du Cameroun yabaga ku nshuro ya 13.

Team Rwanda yari ihagarariye u Rwanda muri Tour du Cameroon
Uwizeyimana Bonaventure wambaye umwenda w’umuhondo
Uwizeyimana Bonaventure

Twitter
WhatsApp
FbMessenger