AmakuruPolitiki

U Rwanda rwashimiwe uko rwubahiriza uburenganzira bw’abagore

Bamwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango Women Deliver ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubasobanurira akamaro ka demokrasi yisanzuye kandi ifunguye ku isi yose kugirango uburinganire bugerweho.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abagore barimo Phumzile Mlambo-Ngcuka wabaye visi Perezida w’Afurika y’epfo akaba kuri ubu ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Women Deliver ndetse na Mary Robinson wahoze Ari Perezida wa Ireland akaba kuri ubu Ari Umuyobozi wa Elders.

Abayoboye iki kiganiro bavuga ko uburinganire butagerwaho mu gihe abantu badafite urubuga rwo guhura kugira ngo baganire ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, ibyagezweho ndetse n’inzitizi zigihari.

Uburenganzira bwa buri muntu ngo bugomba kubahirizwa kandi bukarindwa.

Phumzile Mlambo-Ngcuka asobanura ko demokarasi ari Ubuyobozi bw’abaturage kandi bukorera abaturage nta n’umwe uhejwe.

Yavuze ko byatwaye imyaka isaga 130 kugira ngo abagore bagere aho bageze ubu mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo. Kimwe mu byatumye bitwara igihe kinini ngo ni ibura rya demokrasi kuko iyo idahari kubahiriza uburenganzira bw’abagore bidahabwa agaciro.

Abayoboye iki kiganiro bavuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abantu bagere ku buryo bworoshye kuri servisi zirimo iz’ubuzima n’uburezi nta numwe uhejwe.

Mu gihe cya COVID19 ngo kuba bamwe mu bagore n’abakobwa barabuze uko babona serivisi zirebana no kuboneza urubyaro ngo byatumye bamwe basama inda batabiteguye, bityo ngo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutuma ijwi ry’abagore ryumvikana kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa no mu bihe by’ibyorezo.

Muri iki kiganiro kandi hashimwe uburyo u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abagore ndetse n’uburyo umubare w’abagore uri hejuru mu nzego zifata ibyemezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger