AmakuruPolitiki

U Rwanda rwakiriye abahoze muri FDLR bikukanwe ku butaka bwa Congo Kinshasa

Kuri uyu wa gatanu, leta y’u Rwanda yakiriye abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR 746 birukanwe ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba birukanwe na Leta ya Congo Kinshasa bahowe kuba bararengeje itariki ya 20 Ukwakira 2018 bari barahawe yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu. Amakuru aturuka muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ivuga ko RDC yaburiye aba bantu bikarangira bavuniye ibiti mu matwi.

“Ngira ngo amatwi bayavuniyemo ibiti, bigeza ubwo Leta ya Congo ibafata ahari nk’agasuzuguro, ifata icyemezo cyo kuvuga kiti muhaguruke mujye iwanyu harahari”. Seraphine Mukantabana uyobora Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru.

Mme Mukantabana yavuze ko batangiye kwakira abahoze mu mashyamba ya Congo ku wa gatanu w’icyumweru gishize aho bakiriye abahoze ari abasirikare 210, baje kwiyongerwaho abandi 359.

Aba 569 baje kwiyongerwaho abandi 177 bageze ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa gatanu, bose hamwe baba 746.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe aba bahoze ari abasirikare yavuze ko abenshi muri bo bakigera mu Rwanda bari bafite ubwoba bwinshi, gusa bakaza kunezerwa nyuma yo guhabwa ikaze mu gihugu cyabo.

Yakomeje ashimangira ko abenshi mu bazanwe baje batabishaka gusa hakaba nta n’umwe muri bo wigeze ahungabanywa. Yavuze kandi ko hakigenzurwa ibijyanye n’amapeti ya gisirikare baba bafite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger