AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwahawe miliyari 257 zo kuzahura ubukungu bwadindijwe na Covid-19

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya covid-19, ubukungu bw’ibihugu byinshi bwasubiye inyuma haba mu buryo bw’ubucuruzi no mu y’indi mishinga ifitiye igihugu akamaro. U Rwanda rwahawe amafaranga arufasha kuzahura bukungu bwarwo bwadindijwe n”iki cyorezo.

Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo, AIIB, yemeje miliyari 100,6 Frw zigenewe Guverinoma y’u Rwanda muri Gahunda yayo yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 binyuze mu Kigega Nzahurabukungu cyashyizweho mu 2020 kugira ngo gifashe urwego rw’abikorera.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwakiriye amafaranga aturutse kuri AIIB ndetse ni nawo mushinga wa mbere iyi banki iteye inkunga muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Amafaranga AIIB yahaye u Rwanda yiyongera ku yandi miliyoni 157.5 $ (asaga miliyari 157.4 Frw) yari aherutse kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi mu cyumweru cyari cyabanje. Intego yayo ni ugufasha ibikorwa by’ubucuruzi kuzahuka mu gihe gito n’igihe kirekire.

Aya mafaranga u Rwanda rwahawe azafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 kuva muri Werurwe 2020 ubwo iki cyorezo cyageraga mu gihugu. Cyatumye ubukungu busubira inyuma, imirimo myinshi irahagarara bituma benshi babura akazi.

Azifashishwa nk’inguzanyo ku bigo by’imari kugira ngo nabyo bibashe kuguriza abantu bahuye n’ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19.

Kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wagabanutseho 0.2% mu mwaka wa 2020, nyamara wari witezweho kuzamuka ku kigero cya 8% muri uwo mwaka.

Ikindi kandi umubare w’abantu bafite akazi ugereranyije n’umubare w’abaturage b’u Rwanda, wageze kuri 43% uvuye kuri 48.3%, igabanukaho 5%. Kwiyongera kw’abashomeri birushaho kongera umubare w’abantu bari mu bukene, aho byitezwe ko muri uyu mwaka, umubare w’abakene mu Rwanda uziyongeraho abantu 550 000 ugereranyije n’uko ibintu byari kuba bihagaze iyo Covid-19 itabaho.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe azafasha mu Kigega Nzahurabukungu.

Ati “Binyuze mu gufasha urwego rwacu rw’abikorera rwagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo rubone igishoro gihendutse cyakwifashishwa mu ishoramari ry’igihe kirekire, ibintu bizagira uruhare mu guhanga imirimo no mu iterambere ry’ubukungu.”

Muri Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu, gitangirana muri Kamena miliyoni 100$. Kubera amafaranga yatanzwe na Banki y’Isi na AIIB kigiye kongererwa ubushobozi ku buryo kizaba kirimo miliyoni 357.5 $. Izindi nzego zagize uruhare mu gushyigikira iki kigega harimo nk’imiryango mpuzamahanga nka IMF, OFID and USAID.

Kuri iyi nshuro, iki kigega kigiye kongerwamo ibindi byiciro nyuma y’aho ubwo cyatangiraga cyahaye umwihariko abanyamahoteli bari barahombye bidasanzwe.

Ubu amashuri makuru na za Kaminuza yigenga nayo azahabwa umwihariko cyo kimwe n’ibigo bitwara abagenzi n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger