AmakuruPolitiki

U Rwanda rwagaragarije LONI impungenge rutewe na MONUSCO na SADC muri DRCongo

Leta y’u Rwanda iramenyesha akanama k’umutekano ka LONI ko ihangayikishijwe n’ibikorwa bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibaruwa u Rwanda rwagejeje kuri LONI muri iki cyumweru, igaragaza ko rutewe impungenge n’ibyavuzwe na Jean Pierre Lacroix, ko LONI ishobora gufasha ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Congo.

U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zibogamiye ku ruhande rwa leta ya Congo kandi zibanda ku kurwanya umutwe wa M23 gusa aho guhashya indi mitwe yose irenga 260 yitwaje intwaro.

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda,Alain Mukularinda,yabwiye BBC ko ingabo za SADC na MONUSCO ziri ku ruhande rwa FARDC.

Ati “Zibogamiye ku ruhande rwa FARDC ndetse bararwana.Bari ku rugamba. Ntabwo wafata ingabo z’umuryango w’abibumbye ngo uzibwire ngo zijye kurwana.

RDC ifite ubushobozi n’ububasha bahabwa n’amategeko yo kugirana amasezerano n’ingabo runaka ngo zize kubafasha.Ariko icyo gihe niba muje kurwana hari imitwe irenga 260,mugahitamo umutwe umwe gusa mu giye kurwanya kandi hari izindi nzira zafashwe mu karere,Nairobi na Luanda,zigaragaza inzira zigomba gucibwamo.Niyo mpamvu u Rwanda ruvuga ruti ’ntabwo hagomba kuzamo ingabo z’umuryango w’abibumbye’,kuko ntabwo zirwana zitagendeye ku ngingo ya 7 y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje ati “Kuki bagomba guhitamo umutwe umwe kandi hari 260.Ntabwo u Rwanda rwanditse ruvugira M23 ahubwo rwavuze ko RDC yavuye mu nzira yo gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro ahubwo yahisemo intambara.Ntabwo u Rwanda rwifuza ko ingabo za UN ziza mu ntambara.

Icya gatatatu Perezida wa RDC n’uw’u Burundi bagaragaje ku mugaragaro ko bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.Ntabwo u Rwanda rwakwemera ko ibihugu bibiri biri mu muryango w’abibumbye byakwemeza ko bishaka guhirika ubutegetsi bwarwo ngo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibigiremo uruhare.”

U Rwanda muri iyi baruwa rwavuze ko abasirikare bakuru baje kurwana bavuga ko bashaka gusubiza umututsi aho yaturutse ndetse na UN yemeje ko hari ibikorwa byo gukora jenoside ku bavuga Ikinyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger