Amakuru

U Rwanda ruri mu bihugu 3 bya mbere muri Afurika bihagaze neza mu gutanga amaraso ku bushake

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 3 by’umugabane w’Afurika bihagaze neza mu gikorwa cyo gutanga amaraso.

Ibyo ni ibizagerwaho binyuze mu bukangurambaga butandukanye ndetse no gutanga amaraso ku bushake bikaba bitangiye gukorwa binyuze mu bigo binyuranye biba bibarizwamo umubare w’abantu batari bake, aho kuri uyu wa 4 ibyo byakozwe n’abakozi b’ahazwi nka Century Park Hotel iri Nyarutarama, mu murenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo aho abakozi bose bikusanyije bagatanga amaraso ku bushake.

Dr. Muyombo Thomas umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, ashima ubu buryo bwo kwihuriza hamwe nk’abakora mu kigo kimwe ariko bidakuraho ubundi buryo bwari busanzweho.

Yagize ati “hari abantu bakunda kuvuga ngo inzira zose zigera I Roma, icyo tuba dukeneye ni amaraso yaba aravuye mu kigo runaka cyangwa avuye muri gare n’ahandi………. ibi ni ibikorwa bigomba guhoraho kuko amaraso dukeneye ni aturutse mu banyarwanda b’ingeri zose bitewe naho bakorera, ntabwo tuvangura”.

Bamwe mu bakora muri icyo kigo bamaze gutanga amaraso ku bushake basobanuye ko ibyo biba byakozwe kubera gusobanukirwa no kumenya agaciro k’ubuzima bwa buri wese.

Umwe yagize ati “iki gikorwa ngifata nk’ikintu cyo gutanga ubuzima, aho ubuzima bwari bugiye gutakara, aya maraso icyo baba bayashakira tuzi ko haba impanuka ku muhanda, tuzi ko abagore babyara batakaza amaraso menshi, ku giti cyanjye numva ari ugutanga ubuzima”.

Undi yagize ati “gutanga amaraso numva ari igikorwa cyiza, ni ikintu cyiza buri muntu wese yagakoze kuko amaraso twese turayakenera”.

Mu mwaka byibuze abantu bagera ku bihumbi 56 batanga amaraso bigatuma u Rwanda, Namibia ndetse na Tanzania ari ibihugu 3 bya mbere by’indashyikirwa muri Afurika mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake ndetse hari gahunda yuko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rubarizwa mu bihugu 5 bya mbere ku isi muri icyo gikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger