AmakuruPolitiki

Somalia igiye kwiyongera ku bindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, yatangaje ko Igihugu cya Somalia kimaze gutera intambwe ikomeye icyinjiza muri uyu muryango ku buryo bitarenze uyu mwaka kizakirwa nk’umunyamuryango mushya.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Arusha muri Tanzania nyuma y’inama ya EAC, Peter Mathuki yavuze ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Somalia yamaze kuba umunyamuryano wa munani winjiye muri uyu muryango nyuma ya RDC na Sudani y’Epfo byaherukaga kwinjiramo.

Yavuze ko hari izindi nama za EAC ziteganyijwe kuzabera i Nairobi kandi ko kugira Somalia umunyamuryango biri mu ngingo z’ibanze zizaganirwaho.

Ati: “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wakoze igenzura ngo urebe niba Somalia yiteguye kwinjiramo kandi raporo yarabisuzumye neza isangizwa ibihugu byose binyamuryango. Ibiganiro ku kubyemeza bizatangira ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku itariki ya 5 Nzeri 2023.

Somalia yasabye kwinjira muri EAC mu mwaka wa 2012 ariko ubugenzuzi bwo kureba ko yiteguye kuba umunyamuryango mushya bwatangiye muri Mutarama 2023.

Raporo y’itsinda ryashinzwe gukora ubwo bugenzuzi yemerejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura muri Kamena 2023 maze iha ububasha Inama y’Abaminisitiri n’Ubunyamabanga by’uyu muryango gutangira ibiganiro na Somalia.

Dr Abdusalam Omer, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, ubu akaba ari intumwa idasanzwe ya Perezida wa Somalia mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabwiye ikinyamakuru The East African ko amahame yo kwishyira hamwe kwa EAC azasuzumwa agahuzwa n’amategeko ya Somalia kandi ko ibyo bizaba inyungu ku gihugu cye.

Yavuze ko Somalia yiteze kuzungukira mu isoko rusange ry’Akarere mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ndetse no kurwanya iterabwoba rikunze kwibasira igihugu cye.

Yongeyeho ati: “Hari byinshi Somalia yizeye kungukira mu kuba umunyamuryango ariko kandi n’Akarere gafite byinshi kazungukira kuri Somaliya kuko ikora ku Burasirazuba bwo hagati binoroshye ubuhahirane n’u Burayi, Amerika n’ahandi hose”.

Umuryngo wa Afurika y’Iburasirazuba wavutse mu mwaka wa 1967 u Rwanda ruwinjiramo muri 2007. Ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania ukaba ubumbiye hamwe abaturage barenga miliyoni 300 bo mu bihugu birindwi binyamuryango ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, RDC na Sudani y’Epfo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger