AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Umunyarwanda yegukanye agace ka kabiri anibikaho Maillot Jaune-Amafoto

Umunyarwanda Samuel Mugisha, yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, isiganwa ryavaga mu mujyi wa Kigali ryerekeza i Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Gutsinda agace k’uyu munsi byafashije Mugisha w’imyaka 21 y’amavuko guhita anambikwa umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye abandi ku rutonde rusange, nyuma yo kuwambura Umunya Algeria Azzedine Lagab wari watwaye agace ka mbere kakiniwe i Rwamagana ku munsi w’ejo.

Uretse Samuel wabaye uwa mbere mu gace k’uyu munsi, Jean Claude Uwizeye na we yitwaye neza uyu munsi, kuko ari we wegukanye umwanya wa kabiri ari na wo yahise afata ku rutonde rusange.

Undi munyarwanda waje hafi mu gace k’uyu munsi ni Didier Munyaneza waje ku mwanya wa kane, mu gihe Azzedine Lagab watwaye agace k’ejo yageze i Huye ari uwa 27.

Urutonde rusange ruyobowe na Samuel Mugisha wa Team Rwanda, agakurikirwa na Jean Claude Uwizeye, ku mwanya wa gatatu haza umunya Ethiopia HAILEMICHAEL, uwa kane aba David Lozano Riba, mu gihe Lagab yafashe umwanya wa gatanu ku rutonde rusange.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger