AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Cameroun: Uwizeyimana Bonaventure yabaye uwa gatatu, agumana Maillot Jaune

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Cameroun, gusa akomeza kwambara umwenda w’umuhondo mu gihe iri siganwa ribura uduce tubiri ngo rirangire.

Uyu munsi abasiganwa bazengurukaga agace ka ka Bafoussam kareshya n’intera y’ibilometero  98.

Uwizeyimana yabaye uwa gatatu, nyuma yo gukoresha amasaha abiri iminota 33 n’amasegonda 30 .

Umunya Cote d’ivoire  Cisse Isiaka wari uwa cyenda ku rutonde rusange ni we wegukanye agace k’uyu munsi, akoresheje amasaha abiri iminota 33 n’amasegonda 13, akurikirwa na Van Rutten Bryan ukomoka mu Buholandi wakoresheje igihe kireshya n’icyo Bonaventure Uwizeyimana yakoresheje.

Abandi banyarwanda bitwaye neza uyu munsi harimo Byukusenge Patrick wabaye uwa kane, Munyaneza Didier wabaye uwa 11, Ukiniwabo Jean Paul Rene yabaye uwa 13,  Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa 25, mu gihe kapiteni Hadi Janvier yabaye uwa 30.

Gutwara agace ka gatatu uyu munsi byafashije Uwizeyimana Bonaventure gukomeza kuyobora urutonde rusange no kwambara umwenda w’umuhondo, mu gihe habura Etapes ebyiri ngo iri siganwa risozwe.

Muri rusange uyu musore amaze gukoresha amasaha 16 iminota 25 n’amasegonda 59, ararusha umunya-Slovakia Haring Martin umukurikiye ku rutonde iminota itatu n’amasegonda 34 mu gihe Byukusenge Patrick ari ku mwanya wa kane, aho arushwa iminota 5 n’amasegonda 19.

Kuri uyu wa Gatandatu, abasiganwa bazirukanka agace ka karindwi, aho bazazenguruka agace ka Tonga kareshya na kilometero 83 na metero 700.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger