AmakuruUtuntu Nutundi

Tokyo Olympics2020: Ubuyapani bwamaze gukora amarobo azifashishwa mu mikino Olempike

Igihugu cy’Ubuyapani kizakira imikino ya Olempike mu 2020 , iki gihugu kigeze kure cyitegura iyi mikino izaba irimo ikoranabuhanga rihambaye kurusha ahandi iyi mikino yabereye ku Isi.

Kuri ubu nk’uko ibinyamakuru byo mu Buyapani bibi tangaza bivuga ko kubera iyi mikino yitabirwa n’abanyamahanga bavuye imihanda yose yo ku Isi bazakenera abasemuzi benshi, ibigo by’ikoranabuhanga byamaze gukora za robo zifitemo gahunda za mudasobwa zizajya zisemurira abo banyamahanga.

Ikindi gitangaje kimaze kugerwaho ni  amamodoka(Taxi) zitagira abashoferi zizifashishwa  mu kuvana abakinnyi ku bibuga no kubasubiza ku macumbi yabo  zamaze gukorwa izindi ziri hafi kurangira kugira.

Iyi mikino izaba irimo udushya twinshi tw’ikorana buhanga dore ko  n’amashanyarazi yose azakoreshwa muri iriya mikino atari aya asanzwe  dore ko aya yo azakoreshwa azaba akomoka ku ngufu zisubira( renewable energy) Gusa  azaba akomoka ku mirasire y’izuba no ku muyaga , ikindi azakoreshwa no kumurikira imihanda abakinnyi bazacamo basiganwa, bataha mu macumbi yabo ndetse no muri za hotel bazacumbikamo.

Ikintu cyakomeje gutangaza abantu ni  uburyo imidali izatangwa muri iri iyi mikino iri gukorwa bitandukanye ni isanwe tuzi tubona.  Imidali ibihumbi bitanu y’abakinnyi izakorwa binyuze mu gushongesha telefoni na za camera zishaje zagiye zukurwa  hirya no hino mu Buyapani  bakazicisha mu nganda bakavangamo n’ubundi butare busanzwe bukorreshwa mugukora  imidali

Ndetse ububu  toni 14, 636 za telefoni na camera zatanzwe n’abaturage  80 000 zamaze gukusanywa. Ibi  ngo bizakorwa murwego kugira ngo bagabanye ubwinshi bwa plastic igaragara muri kiriya gihugu.

Izi ni Robo zizajyazikoreshwa ahahurira abantu benshi
Iyi ni zimwe muri robo zizajya zifashishwa mukuyobora abantu ku kibuga cy’indege mu gihi cy’imikino Olempike mu 2020

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger