AmakuruImyidagaduro

The Ben yavuze uko byagenze kugira ngo akundane na Miss Pamella anavuga ku ivi yeteye(Amafoto)

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki w’i wacu, ubu ibirikugenda bimugaraaraho cyane muri iyi minsi ni urukubdo rukomeye cyane arikuryohanamo n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella bigaragara ko yigaruriye unutima we.

Uyu muhanzi yavuze ibitandukanye ku munyenga w’urukundo barimo, anakomoza byinshi ku ivi yashyize hasi maze agasaba Miss Pamella ko yazamubera umugore, nawe amuhereza urutoki ngo ashyireho gasopo ku bandi basore atazuyaje.

Ivi ryaterewe mu birwa bya Maldves, igihugu cy’ubukerarugendo giherereye mu Majyepfo ya Aziya mu nyanja y’u Buhinde.

The Ben yavuze ko gahunda ya mbere itari uguterera ivi muri Maldives ahubwo yifuzaga mu Misiri, muri Pyramides z’amateka zishyinguyemo ba ‘Pharaoh’ bategetse Misiri mu myaka amagana yatambutse.

Ati: “Twashakaga kujya mu Misiri muri Pyramides birangira duhisemo kujya muri Maldives”.

Nta mpamvu n’imwe The Ben yatanze y’uburyo babihinduye ku munota wa nyuma bakajya muri Maldives, icyakora yemeza ko bose bishimye.

Ubona utangiza intambara ariko uburyo irangira bigenwa n’Imana. The Ben yagiye kwambika impeta Pamela azi ko ari ibisanzwe, amaze kuyimushyiramo bihindura isura.

Ati: “Njye nambitse impeta inshuti yanjye. Mu gihe nkimukunda, tugikundana ibintu byahinduye isura mu buzima bwanjye”.

Yihaye isezerano ryo kumubera inshuti ubuzima bwe bwose no gukora ibishoboka byose ngo ahore yishimye.

Ni isezerano rikomeye kuko igisigaye ni uguhamiriza ababyeyi n’imiryango ko ‘ bazabana, akamwitaho mu bibi no mu byiza’.

Uwicyeza Pamela afite imyaka 22. Yamenyekanye mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Mugisha Benjamin we afite imyaka 35, ni ikinyuranyo cy’imyaka 13.

Ukurikije igihe The Ben yamenyekaniye, byari bigoye ko yisanga mu rukundo na Pamela utaramara imyaka itatu amenyekanye.

Nubwo atabigarukaho cyane, The Ben avuga ko bahujwe n’inshuti bisanzwe ubwo Pamela yiyamamazaga muri Miss Rwanda.

Mu minsi ya mbere, ngo habayeho kwihagararaho kuri buri umwe, nta we ushaka kwereka undi ko amukunda nubwo ku mpande zombi bashiriragamo imbere.

Hashize ukwezi The Ben kwiyumanganya biranga, afata telefone abwira Pamela ko ‘amukunda’.

Icyemezo cyo gutera ivi cyaje The Ben na Pamela bamaze imyaka ibiri barambagizanya.

The Ben ati: “Ntekereza ko n’abandi bakobwa ari beza, ariko uwo Imana yakugeneye iyo muhuye ntabwo wabisimbuka”.

Ubukwe nibwo buzatwemeza ko The Ben ari ‘Serious’ ariko mu kiganiro yirinze kuvuga umwaka, ukwezi cyangwa se munsi nubwo “imyiteguro irimbanyije”.

Indi nkuru kuri The Ben na Pamella

Mu gihe abandi baryohewe na St Valentin kuri Pamella na The Ben byari ibindibindi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger