AmakuruImyidagaduro

The Ben yasubije umukunzi we Uwicyeza Pamella wanusabye ko bajyana i Bujumbura

Umuhanzi The Ben yakiranye yombi icyifuzo cy’umugore we Uwicyeza Pamella wamusabye ko bazajyana i Burundi aho afite ibitaramo.

The Ben afite ibitaramo 2 i Bujumbura tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023 bizabera muri ’Jardin Public’ iherereye mu murwa mukuru i Bujumbura.

Pamella, umugore wa The Ben abinyujije kuri Instagram yabajije umugabo we The Ben niba yakwemera ko bajyana i Burundi kuko ahakumbuye cyane.

Ati “The Ben ese nshobora kuza tukajyana mukunzi? Nkunda u Burundi nahoze nifuza kubusura kuva kera.”

The Ben na we yahise abyakirana yombi maze ati “ndakwinginze ngwino tujyane. Ndashaka kukubonayo.”

Tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben hazaba igitaramo cyiswe “Meet & Greet” aho abazaza muri icyo gitaramo bazagira amahirwe yo kuba bahura n’uyu muhanzi bagasuhuzanya, kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya Champagne.

Tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazaba igitaramo rusange, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu izaba igura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y’abantu batandatu ariho amacupa abiri ya Champagne azaba agura miliyoni 1.5 Fbu.

Indi nkuru wasoma

The Ben yasobanuye uko yifashishije amakarita yambika impeta Miss Pamela Uwicyeza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger