AmakuruImyidagaduro

The Ben yagiye gukorera indirimbo muri Nigeria

Mugisha Benjamin umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho aba , kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria mubikorwa bya muzika aho ari gukorana na Krizbeatz umwe mubasore bakora indirimbo (Producer) ugezweho muri iyi minsi.

The Ben bivugwa ko yageze muri Nigeria ku munsi wo ku wa 15 Ukwakira kuko nibwo yashyize amafoto kuri Instagram bigaragara ko ariho yari ndetse yandika ho ko hoteli yari arimo yo mu mujyi wa Lagos yamuguye neza.

Mu muziki wa Afurika iyo uvuze Krizbeatz ni izina umuntu wese uzi uyu muziki yahita amenya kubera ibikorwa bye byo gutunganya indirimbo bisigaye bigwezeho cyane muri iyi minsi. uyu musore niwe The Ben ari gukorana nawe muri iyi minsi ari muri Nigeria.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, nabwo The Ben yongeye gusangiza abamukurikira kuri Instagram, amashusho ari muri studio hamwe na producer Krizbeatz, bigaragara ko bari gukorana indirimbo

The Ben hari indirimbo yitwa “To night” yari aherutse kuvuga ko izasohoka vuba ikaba yarakozwe na KnoxBeat ukorera muri Monster Records gusa kugeza ubu ntirasohoka.The Ben ageze muri Nigeria nyuma y’ibitaramo yari aherutse gukorera muri Kenya no mu Bubiligi.

Krizbeatz uri gukorana na The Ben
Twitter
WhatsApp
FbMessenger