AmakuruImyidagaduro

The Ben n’umukunzi we Pamella bibwe telefoni zabo mu gitaramo cya mbere yakoreye i Burundi

Ku isaha ya saa 1:25 z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi, igitaramo cy’umusangiro ‘Meet and Greet’ cyabereye muri Eden Garden cyari gitangiye. The Ben n’umugore we Pamella bahageze ku isaha ya saa sita na 16 z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura mu byiciro bitatu, ibihumbi 100Fbu ahasanzwe, VIP miliyoni 2Fbu naho VVP miliyoni 10Fbu ariko igitangaje abishyuye VIP na VVIP bari benshi kurusha ab’ahasanzwe.

Mu itangira ry’iki gitaramo cyatangiranye n’umuhanzi Lino G washoboye kuririmba iminota 2 gusa kuri stage wabanje gusuhuza abantu abaririmbira indirimbo ‘Legend’ mu ncamake. Hahise hakurikiraho umunyarwandakazi Babou usanzwe afite umubyeyi w’Umurundi ndetse na Bushari nabo bamaze umunota umwe basuhuza abantu.

Sat-B yakurikiyeho aririmba indirimbo imwe, nyuma yahoo hakurikiraho The Ben wari utegerejwe cyane n’imbaga ya bose bari aho ngaho, aho yageze kuri podium saa saba na 49 asoza saa munani na 15 muri make yaririmbye iminota 26 gusa. The Ben yibukije abantu be indirimbo ze za kera zakunzwe cyane harimo ‘Ntacyadutanya’ ‘Thank You’ n’izindi. The Ben yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ahitirako yibutsa abakunzi be ko uwo munsi utari uw’igitaramo nyirizina ko ahubwo ari ukuganira no gusangira, ahita abatumira kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.

Nyuma ya The Ben, umuhanzi Big Fizzo ni we wakurikiyeho aho yaririmbye iminota itageze kuri 5 ahita asezera abakunzi be. Igitaramo cyarangijwe na Jean De Dieu Znishishikare wanagiteguye ashimira abitabiriye igitaramo bose ariko aboneraho kubibutsa ko kuri uyu wa 1 Ukwakira ariho igitaramo gikomeye kiraba kuri Messe Officiers. Muri rusange saa munani na 28 z’ijoro byari birangiye.

TEREFONE YA THE BEN N’IZ’ABANDI BATANU ZIBWE

Bimwe bavuga ngo nta byera ngo de, amakuru agera ku IMIRASIRE TV avuga ko ubwo The Ben yajyaga kuri stage yasize terefone ye kumeza yari yicaranyeho n’abandi bahanzi ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamella. Uwicyeza yageze aho ajya kwicarana na nyina, The Ben nawe amaze kuva kuri stage ajya kuramukanya n’abari bishyuye miliyoni 10fbu avuyeyo asanga terefone ye yatwawe.

Amakuru aravuga ko Atari The Ben gusa n’abandi bantu bagera kuri 5 bibwe amaterefone muri ubwo buryo, umwe avuga ko yibwe terefone ya iPhone 14 undi yibwa Smsung galaxy S23. Umwe mubari bari gutanga serivisi muri icyo gitaramo yatanze amakuru avuga ko bamwe mubari bari gu seriva aribo bakekwaho ubwo bujura, bakaba bari gushaka aho baba bazishyize.

Abari bitabiriye igitaramo cya The Ben barimo nyirabukwe, umusobanuzi wa Filime Junior Giti, Dj Brianne, Fouadi, Djihadi n’abandi benshi batandukanye bavuye mu Rwanda no mu Burundi, n’abayobozi bamwe na bamwe bo muri Bujumbura. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane kuko abantu ntabwo batinye amatike ahenze kugira ngo bicare ku meza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger