AmakuruImyidagaduro

Sunny yasubije abibaza impamvu yaririmbye amasegonda 35 gusa mu ndirimbo ye na Bruce Melodie

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcasie wamamaye ku izina rya Sunny yasobanuye ku kuba yararirimbye amasegonda 35 gusa mu ndirimbo ye na Bruce Melodie bise “Kungola”ikomeje gukundwa na benshi hirya no hino mu gihugu.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zasohotse muri iki Cyumweru turigusoza, zageze ahagaragara zitegerejwe na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda, bamwe muri bo bari bategereje kumva imiririmbire y’uyu mukobwa utari asanzwe amenyerewe mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda.

Hari n’abari bafite amatsiko menshi yo kumva iyi ndirimbo “kungola” no kureba amashusho yayo kubera akayabo ka Miliyoni 15 Frw katangajwe ko ariyo uyu mukobwa yatanze kugira ngo iyi ndirimbo ibashe gutegurwa neza kuburyo izanyura buri wese wabashije kubona amashusho yayo.

Ubwo yamaraga kujya ahagaragara, ndetse benshi bakayumva neza batangajwe no kumva uyu mukobwa aririmbamo amasegonda 35 gusa kandi ari we nyirayo.

Ibi byatangiye kuvugwaho cyane ku mbugankoranya mbaga hibazwa impamvu Sunny ataririmbye igihe gifatika mu ndirimbo ye “Kungola” yafatanyije n’umuhanzi Bruce Melodie umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki benshi.

Mu kiganiro Star Focus gitambutswa kuri Radio y’Abaturage ya Musanze (RC Musanze) Sunny yavuze ko iyo umushoramari ashoye amafaranga mu kintu runaka bidasaba ko nawe akigaragaramo cyane kugira ngo abone inyungu ihambaye.

Aha yatanze urugero ku banyamakuru bakora buri munsi kuri Radio cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye kandi buri munsi, mu gihe nyiri Radio we atigera aza kuri Mikoro(Micro Phone) na rimwe kandi ariwe washoye amafaranga menshi ku ishingwa rya Radio.

Sunny ntabwo yari asanzwe azwi mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda uretse ko hari amakuru avuga ko yari asanzwe akorera umuziki mu gihugu cya Thailand akunze kubamo igihe kurekire.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane kuva mu mpera za 2018 no mu ntangiro za 2019, aho yamamaye bikomotse ku magambo yatangaje avuga ko atacyibuka Ikinyarwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Thailand.

Amajwi y’iyi ndirimbo “Kungola” yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Nameless Campos wari uyamaranye amezi ane.

Reba indirimbo ya Sunny na Bruce Melodie

Twitter
WhatsApp
FbMessenger