Amakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest yatijwe muri Rayon Sports, ibya Police FC byaje bite ?

Nyuma y’uko we ubwe, Sugira Ernest atangaje ko yatijwe muri Police FC, ikipe ya APR FC yari asanzwe akinira yafashe icyemezo cyo kumutiza muri Rayon Sports igihe kingana n’amazi atandatu.

Ernest Sugira atijwe ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumara amezi 2 ari mu bihano yari yahawe n’ikipe ye ya APR FC akaba yari amaze ayo mezi abiri yose akorera imyitozo mu ikipe y’abato ya APR FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangaje ko uyu rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi  atijwe na APR FC mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi .

Ibi bibaye muri iki gitondo nyuma y’ibiganiro birebire byabereye Kimihurura aho ikipe ya APR FC ikorera, hagati y’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na King Bernard Itangishaka, wari kumwe na Cyiza Richard umubitsi w’iyi kipe ya Rayon Sports, ndetse n’abayobozi ba APR FC bari bayobowe n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ya APR FC.

Nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports yifuza ko APR FC yayitiza uyu rutahizamu , amakipe yombi yaje kumvikana maze ikipe y’ingabo z’igihugu yemera gutiza Sugira Ernest akerekeza muri Rayon Sports kugeza ku mpera za shamîyona ya 2019-20.

APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37 muri shampiyona aho yasoje imikino ibanza itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0.

Umutoza wa APR FC akaba ku munsi wa nyuma wa shampiyona w’imikino ibanza yaravuze ko Sugira ikipe itamukenye kuko n’abandi bakinnyi bahari bakwitwara neza akaba atabona impmavu yaba amukeneye.

Yagize ati, “ Mfite ba rutahizamu bari gutsinda ibitego. mfite Mugunga na Dany, uki natekereza undi rutahizamu kandi mfite abarimo gutsinda? kubera iyihe mpamvu?. Kugaruka kwe ntabwo ari njye uzabifataho umwanzuro ni abayobozi banjye.”

Sugira Ernest yari yasezeye abakunzi ba APR FC ku wa 6 avuga ko agiye mu ikipe ya Police FC, ariko nyuma byaje kugaragara ko yari yijyanye muri iyi kipe, kuko yaba Police FC cyangwa APR FC bose bavuze ko ayo makuru atari ukuri.

Kuri iki cyumweru nibwo Police FC yanditse isaba ko yatizwa Sugira udafite umwanya mu ikipe ya APR FC, ariko bisa nkaho yabisabye yakererewe, Sugira akaba yari yasabwe mbere n’andi makipe arimo Rayon Sports, ari nayo ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kumuha.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, akaba yarakuriye mu ikipe ya AS Muhanga, aza kuhava aza i Kigali muri 2013 ubwo yari amaze gufasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bagatsindwa na AS Kigali.

Yaje kudahirwa mu ikipe ya APR FC ku nshuro ya mbere, ahabwa AS Kigali muri 2014 yakiniye imyaka 2 agahita agurwa na AS Vita Club atarambyemo, kuko yagarutse i Kigali nyuma y’umwaka akajya muri APR FC.

Akigera muri APR FC muri 2017 yaje kugira ikibazo cy’imvune amara umwaka n’igice adakina, agaruka mu kibuga mu ntangiriro za 2019 aho yahise anongera amasezerano muri APR FC mu kwezi kwa 7 uyu mwaka.

Sugira Ernest atijwe muri Rayon Sports mu gihe aya makipe afatwa nk’abakeba bakomeye aho guhanahana abakinnyi biba bigoye cyane ariko kandi guhana abageni ni umuco nyarwanda.

Ubuyobozi bw’amakipe yombi bwabyumvikanyeho
Na Sugira Ernest yemeye kujya muri Rayon Sports

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger