AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi yimukiye mu nzu y’inzozi ze

Umuhanzi Sheebah Karungi wo muri Uganda akaba anafite inkomoko mu Rwanda yakabije inzozi ze yimukira mu nzu ye nshya ava mu y’icyumba kimwe yakodeshaga akabanamo na nyina n’abavandimwe be.

Chano8 yanditse ko iyi nzu nshya ya Sheebah iherereye i Munyonyo .

Sheebah yari asanzwe atuye i Kawempe mu nzu y’icyumba kimwe, yabanagamo na nyina n’abavandimwe be.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Sheebah karungi yatangaje ko ari kubaka inzu ye yo kubamo ndetse ko mu mpera za 2018 azayimukiramo,  gusa ntibyashobotse ku bw’impamvu zitandukanye.

Icyo gihe yari yagize ati” Inzu yanjye ni cyo kintu gihambaye nagezeho mu buzima bwanjye, natangiye kuyubaka muri uyu mwaka (2018) Imana imfashije nayimukiramo mu mpera za 2018. Imirimo yo kuyubaka iri kugera ku musozo. ”

Mu mpera z’icyumweru dusoje ni bwo iyi nzu yuzuye ndetse Sheebah ayimukiramo , avuga ko ivuye mu gukora cyane.

Sheebah ari kugenda agaragaza ko afite ishimwe rikomeye ryo kugera kuri icyo gikorwa akesha umuziki akora, Yashyize hanze ifoto  imugaragaza ari mu cyumba cy’iyi nzu, ayandikaho avuga ko izi  zari zo nzozi ze kuva na kera.

Nyina witwa Edith Kabazungu yamusuye muri iyi nzu, ibyishimo byari byose n’umukobwa we. Sheebah yanditse kuri Instagram amushimira ati “Mama wanjye mwiza yaje kunsura uyu munsi […] Mana komeza umpe indi myaka myinshi nk’iyi mu buzima bwanjye.”

Hari amakuru avuga ko Sheebah iyi nzu yaba ayifatanyije n’umujyanama we Jeff Kiwa binavugwa ko bakundana nubwo hagati yabo nta n’umwe urabivugaho ngo abyemeze cyangwa abihakane.

Sheebah Karungi avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama, nyuma aba ari bwo yerekeza muri Uganda gukorerayo umuziki.

Inzu Sheebah karungi yujuje

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger