Imyidagaduro

Safi ubu arasa na Humble Jizzo kuberako nawe yasutse Amaderedi-AMAFOTO

Safi Madiba wamaze gutandukana na bagenzi be bo muri Urban Boys , agahitamo gukora ku giti cye , yamaze kwisanisha na Humble Jizzo maze asuka amaderedi nkuko byagaragaye mu mafoto yashyize hanze.

Aya mafoto Safi yayashyize ahagaragara nyuma yuko mu minsi ishize ari kumwe na Marina banabarizwa munzu imwe ibakorera umuziki, berekeje muri Uganda aho bagiye gukora ibihangano bishya.

Safi Madiba ari gufata amashusho y’indirimbo ye nshya itarasohoka yise ‘Kimwe kimwe’, aya mashusho akaba ari gufatwa ndetse akazanatunganywa na Sasha Vybz. Usibye Safi ariko Marina nawe yari yerekeje muri Uganda gushaka uko yakorerayo indirimbo byanamuhira agakorana n’umuhanzi wo muri Uganda gusa kugeza ubu amakuru yari ahari ni uko hari indirimbo ari gukorera kwa Producer Nessim usxanzwe azwiho gukorera iihangano abanyarwanda kandi bigakundwa nabatari bake.

Safi na Marina kugeza ubu bari kugaragaza ubufatanye bukabije mu bikorwa byabo bya Muzika doreko ubu bagiye kumara igihe kitari gito muri Uganda ndetse banagaruka bagakomeza kumenyekanisha ibikorwa byabo hano mu Rwanda dore ko ari naryo soko rigari bafite.

Safi ari gufata amashusho y’indirimbo ye itarasohoka

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger