Amakuru ashushye

Safi , Queen Cha na Marina bakomeje imyiteguro y’ibitaramo byo kumurika The Mane Music label-AMAFOTO

Tariki ya 23 Werurwe n’iya 24 Werurwe 2018 hateganyijwe ibitaramo bibiri byo kumurika ku mugaragaro inzu itunganya umuziki ya “The Mane Music Label”  byombi bikaba bizitabirwa numuhanzi Harmonize.

Ibi bitaramo bizitabirwa n’umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya ndetse akaba anakorana bya hafi na Diamond Platinumz bizahera i Musanze ku ya 23 Werurwe 2018 muri Salle ya Muhoza bisorezwe i Kigali ku ya 24 Werurwe 2018 muri  Kigali Exhibition and Conference Village ahazwi nka Camp Kigali hirya gato ya Kigali Selena Hotel hakaba hegeranye n’icyahoze ari KIST. Muri ibi bitaramo hazaririmbamo abahanzi bari muri The Mane akaba ari Safi na Marina.

Abandi bazaba bari muri ibi bitaramo ni Queen Cha , Riderman, Hvan Buravani, Uncle Austin, King James na Christopher.

Kugeza ubu rero abahanzi bakomeje imyiteguro ari nako basubiramo indirimbo bazaririmbira abazaba igitaramo ku munsi nyir’izina, aba bahanzi barimo Safi Madiba, Queen Cha, Marina ndetse na Yvan Buravan bari bari gufashwa na Bande y’abahoze biga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo. Mupenda Ramadhan uzwi ku izina rya Badrama akaba ari nawe muyobozi mukuru w’iyi nzu itunganya umuziki izamurikwa tariki 23 na 24 Werurwe 2018, avuga ko abantu bahishiwe byinshi kuri ayo matariki kuko muri ibi  bitarmo bizabera I Musanze na Kigali aba bahanzi bari mu myiteguro bazaririmba umuziki ucuranze mu buryo bw’umwimerere (Live)  ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya nabo bashobora kuzaririmba live. 

Mu ndirimbo umuhanzi Safi Madiba arimo gukorera imyitozo harimo; Fine, Kimwe Kimwe, Got it, Come Back, Nyamirambo, ndetse ngo afite n’indirimbo nshya arashyira hanze mu Cyumweru gitaha nayo ikaba iri mu ndirimbo zizatungura abantu muri iki gitaramo dore ko aribwo bwa mbere azaba ayiririmbiye abantu. Ku rundi ruhande ariko Marina nawe yasubiragamo indirimbo ze zikunzwe zirimo n’abatari bake nka Like That, Marina, Decision, n’izindi .

Kwinjira muri ibi bitarmo bizajya bitangira mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho kwinjira ahasanzwe ari 5000Frw, 10,000Frw  mu myanya y’icyubahiro ku  bazagura amatike mbere y’igihe na 15,000Frw ku bazayagurira ku muryango ku munsi w’igitaramo hakaba hari n’imeza y’abantu 8 iriho n’icyo kunywa ku bihumbi 200,000Frw. 

Marina asubiramo indirimbo azaririmba
Safi ati ni kimwe kimwe ……..imyiteguro ayigeze kure

Ibikoresho byose byari bihari
Queen Cha nawe yari ahari

Abahoze biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo nibo bazabacurangira

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger