Amakuru ashushyeImyidagaduro

Rya rushanwa Habibah azitabira rizabera mu bihugu bibiri

Ingabire Habibah uzahagararira U Rwanda mu irushanwa ya Miss Supranational 2017, azahatana n’abakobwa 79 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi ndetse irushanwa ribere mu bihugu bibiri.

Tariki 19 nyakanga 2017, nibwo hasakaye inkuru y’uko Habibah ariwe watoranijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ngarumwaka ryo gutora Miss Supranational 2017.  N’irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya  cyenda.

Iri rushanwa mpuzamahanga  rizatangira hagati mu Ugushyingo 2017, abakobwa bazabanza bajye kwakirirwa muri Pologne hanyuma bahite bajyanwa mu majyepfo y’iki gihugu muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho bazaba bacumbitse].

Bazamara igihe bacumbitse muri Aquacity Poprad ari naho bazifotoreza amafoto ndetse banakore amajonjora y’ibanze yo kureba abahize abandi mu kwerekana impano zitandukanye, ndetse hanarebwe uzagaragara neza mu mwambaro wa bikini no mu bindi byiciro bizahembwa..

Aba bakobwa bazava muri Slovakia berekeza mu mujyi wa Krynica – Zdrój  muri Pologne ari naho igikorwa nyir’izina cyo gutora Miss Supranational kizabera tariki 1 Ukuboza 2017.

Ingabire Habibah w’imyaka 20 uzahagararira u Rwanda, yagarutse mu matwi ya benshi muri gashyantare 2017,  ubwo yaburaga amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2017  ku rwego rw’igihugu kuko yabuze amahirwe yo kuza muri batandatu ba mbere bari guhagararira umujyi wa Kigali kandi byaragaragaraga ko afite uburanga bwihariye.

Uyu mukobwa kurubu yongeye kugarukwaho hibazwa impamvu ariwe wabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda,  gusa Dr. Uwamahoro Yvonne ushinzwe gutanga umukandida muri aya  marushanwa ya Miss Supranational, yemeza ko mu bakobwa barenga 20 bari batanze ubusabe uyu ariwe wari wujuje ibyifuzwa.

Ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri iri rushanwa cyane ko guhera muri 2012 aribwo Uwamahoro yabimburiye abandi akarijyamo.

Ingabire Habibah uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2017

Dore uko abakobwa bagiye basimburana muriri rushanwa kuva u Rwanda rwatangira kwitabira,  ‘muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habibah uzajyayo mu 2017.’

Ingabire Habiba azaba agiye muriri rushanwa nyuma y’amagambo menshi yavuzwe ubwo Akiwacu Colombe waryitabiriye umwaka ushize wa 2016 yambaraga umwambaro wa Bikini maze abanyarwanda batari bake bakamugira igitaramo bavuga ko yishe umuco.

Tariki 4 Ukuboza 2016 , umuhindekazi w’imyaka 25 Srinidhi Shetty niwe wahawe iri kamba ry’umwaka washije abashije guhigika bagenzi be bari bahanganye harimo na Colombe wari uhagarariye u Rwanda.

Ingabire Habibah afite ubwiza bugaragarira abahisi n’abagenzi
Miss Rwanda 2014,  Akiwacu Colombe yahagarariye u Rwanda muriri rushanwa umwaka ushize yambaye Bikini abantu bamuha urwamenyo
Srinidhi Shetty wegukanye iri kamba umwaka ushize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger