AmakuruImikino

Rwatubyaye yakoranye imyitozo n’abagenzi be mbere yo kujya muri Cote d’Ivoire (+AMAFOTO)

Rwatubyaye Abdul myugariro wa Kansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2019 byatumye abyukira mu myitozo n’abagenzi be bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kujya muri Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani.

Umukino wa Amavubi na Cote d’Ivoire uteganyijwe kuba ku itariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Rwatubyaye Abdul nyuma y’imyitozo mu kiganiro gito yaganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ameze neza nta kibazo afite kandi ko yasanze abakinnyi bagenzi be nabo bameze neza kandi ko intego ari uko batsinda Cote d’Ivoire muri gahunda yo kurwanira ku ishema ry’igihugu.

Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi aganira n’itangazamakuru  yavuze ko afite ikipe nziza kandi ko kuba n’abakinnyi bakina hanze yahamagaye bose bahari kandi ko yizera ko imyitozo ya nyuma bazakorera muri Cote d’Ivoire izaba yuzazanya n’iyo bamaze iminsi bakora.

Meddie Kagere nawe yaraye ageze mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yaje arangije umukino wa Simba SC yatsinzemo Ruvu Shooting ibitego 2-0 akanatsindamo igitego kimwe muri ibyo.

Mashami Vincent agaruka kuri Kagere Meddie yavuze ko bamuhaye ikiruhuko cy’uyu wa Kabiri kugira ngo aruhuke nk’umuntu wari umaze amasaha macye akinnye umukino akanafata urugendo rumuzana i Kigali.

Rwatubyaye Abdul mu myitozo y’Amavubi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger